RCS igiye gukurikirana ikibazo cy’ibiciro bihanitse muri kantine z’Amagororero

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS), ruratangaza ko rugiye gukurikirana byihariye ikibazo cy’ibiciro bihanitse mu magororero yo mu Rwanda, mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa.

Aurelie Gahongayire (iburyo) na SP Daniel Rafiki Kabanguka (ibumoso) bari mu kiganiro kuri KT Radio
Aurelie Gahongayire (iburyo) na SP Daniel Rafiki Kabanguka (ibumoso) bari mu kiganiro kuri KT Radio

Bitangajwe nyuma y’uko abafite ababo bafungiye mu magororero atandukanye mu Gihugu, binubiye ko ibiciro byo muri kantine zayo bihanitse, kuko usanga ibyo imfungwa cyangwa umugororwa yemerewe kuguriramo, byikuba hafi inshuroi ebyiri ibiciro bisanzwe ku isoko ryo hanze, kandi nyamara RCS iteganya ko ibiciro byo mu Igororero bigomba kuba bingana n’ibyo ku masoko asanzwe.

Abafite ababo bafungiye mu magororero atandukanye, binubira ko bategekwa kugurira ibyo bagemurira abantu babo bayafungiyemo, muri za kantine zashyizwemo, kugira ngo hizerwe umutekano wabyo, nyamara bakababazwa no kuba babigura ku biciro byikubye hafi kabiri ibisanzwe ku isoko.

Ibiciro bavuga ko bihanitse birimo iby’isukari, ibikoresho by’isuku, n’ibindi byo kurya umugororwa cyangwa imfungwa yemerewe muri igororero, bakibaza ukuntu ibyo biciro bihanitse kandi abafunze nta bushobozi bafite bwo kwinjiza amafaranga.

Ibyo kandi ni na ko bigenda ku babikirijwe amafaranga kuri rwiyemezamirimo uba waratsindiye isoko ryo gucururiza muri kantine y’igororero, kuko iyo ufunze agize icyo akenera agihabwa nanone ku giciro gihanitse, kuri ya mafaranga uwamusuye aba yaramusigiye kuri konti ye iba mu igororero.

Iby’ihanikwa ry’ibiciro kuri abo bafunze, kandi binagaragazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, muri raporo yayo y’ubugenzuzi iherutse gukora, kuko yasanze hari aho ibyo biciro bihanitse koko, inasaba ko byajya bijyana n’ibiri ku isoko n’ubwo atari ko byakomeje kugenda.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Aurelie Gahongayire, ubwo bari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cya KT Radio ku ya 29 Mutarama 2023, yavuze ko hakwiye kubaho komite zishinzwe gusuzuma buri gihe uko ibiciro mu magororero bihindagurika, kuko no hanze bihindagurika.

Agira ati “Ubwo duheruka gukora ubugenzuzi, abantu benshi bafunze bagiye bagaruka ku biciro bihanitse. Twabiganiriyeho n’igororero kandi dusaba ko hashyirwaho za komite zishinzwe kubisuzuma buri gihe, ngo bihuzwe n’ibiri ku isoko ryo hanze”.

Ikibazo cy’ibiciro bihanitse kigiye gukurikiranwa by’umwihariko

Umuvugizi w’agateganyo wa RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka, avuga ko ubundi ibiciro byo muri kantine mu Magororero yose mu Gihugu bigomba kujyana n’ibiri ku isoko ryo hanze, kuko ucururizamo na we aba yaranguye nta kizamuweho.

Avuga ko hari aho bagiye bumva ko ibyo biciro bihanitse, bagasaba ko byajyana n’ibyo ku isoko bikazamuka gusa no hanze byazamutse, kandi n’aho barangurira byamanuka rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gucururiza muri kantine z’amagororero na we akabimanura.

Agira ati “Itegeko riteganya ko ibiciro biri hanze ari byo bigomba kuba biri mu magororero yose, hari itangazo riba riri muri kantine rigaragaza ibiciro buri wese uje kuhagurira asabwa kugenzura niba bitazamuwe, bakaduha amakuru ahubwo natwe tukabikurikirana, niba hari umuntu waciwe amafaranga runaka yatumenyesha igicuruzwa cyazamuweho amafaranga”.

SP Kabanguka avuga ko igororero ntaho rihurira n’amafaranga y’umuntu ufunze, kuko haba hari rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kuhacururiza, kandi ko umuntu usurishije ufunze amafaranga, ayashyira kuri konti y’igororero, iba irimo igisa nka konti y’umugororwa.

RCS igiye gukurikirana ikibazo cy'ibiciro bihanitse muri kantine z'Amagororero
RCS igiye gukurikirana ikibazo cy’ibiciro bihanitse muri kantine z’Amagororero

Ibyo bimuha uburenganzira bwo kuba yasaba ko ayo mafaranga abikiwe yayahabwamo bimwe mu byo akeneye, byemewe gucururizwa muri kantine y’igororero, kugira ngo abyikenuze, ari naho ahurira na rwiyemezamirimo watsindiye isoko.

Agira ati “Nagira ngo nizeze ko icyo kibazo kigiye gukurikiranwa byihariye, ubundi iyo umugororwa agiye guhaha ntabwo yaka amafaranga, ahubwo yandika urupapuro rw’ibyo akeneye, hanyuma akabihabwa kuri kantine, noneho rwiyemezamirimo we akishyuza igororero akoreye hamwe urutonde rw’ibyo yahaye buri mugororwa”.

RCS igaragaza ko ubundi kantine zo mu magororero zifasha mu kunganira imirire y’imfungwa n’abagororwa, by’umwihariko ku badashoboye gufata amafunguro ateganywa n’itegeko mu igororero, ari yo igikoma, ibigori n’ibishyimbo bafata kabiri ku munsi, kuko ukeneye ibirenzeho anafite ubushobozi abihagurira bikamwunganira kugira ngo uburenganzira bwe bwo guhabwa amafunguro bwubahirizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwaramutse, ahubwo se ko abandi bacururuzi bubaka igihugu cyacu batanga factures za EBM,ziriya canteens zo umusanzu wazo mu kubaka igihugu ni uwuhe? Guhenda imfungwa n’abazisura niwo musanzu? Bajye baduha natwe facture za EBM

Twiringiyimana yanditse ku itariki ya: 1-02-2024  →  Musubize

mwaramutse. byiza kuba muvuze kuri iki kintu. ariko uzi guhahira ahantu utemerewe guciririkanya?uba uvuga uti najye mbone nahava amahoro! bariya bantu rero baraduhenda tukibaza impamvu leta itareberera abahagenda bikatuyobera.isukari iyo hanze ari 1800,ho iba ari 2500.mbese ntiuzi impamvu pe!

sengabo yanditse ku itariki ya: 31-01-2024  →  Musubize

Byari biteye isoni pee. Wagirango ni muri DRC. Munakureho gusutamisha abagorirwa kuko ni iyica rubozo rirenze.

Jayjay yanditse ku itariki ya: 30-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka