RBC yasobanuye impamvu Intara y’Iburengerazuba ibonekamo abarwayi benshi ba COVID-19

Kuva tariki ya 01 Nyakanga kugera tariki ya 03 Kanama 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya1,050 banduye icyorezo cya COVID-19.

Muri bo, abo mu Ntara y’Iburengerazuba bari 300 bavuye mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, Rutsiro na Nyabihu.

Nubwo uturere twa Rubavu na Rusizi twabaye igihe kinini muri gahunda ya Guma mu rugo, ntibibuza ko imibare y’abantu bandura irushaho kwiyongera.

Hagendewe ku mibare itangazwa na Ministeri y’Ubuzima, mu Karere ka Rusizi habonetse abarwayi bashya 120, abarwayi 115 bavuye mu Karere ka Nyamasheke, 55 babonetse mu Karere ka Rubavu, umurwayi umwe wavuye mu Karere ka Rutsiro n’abarwayi 9 babonetse mu Karere ka Nyabihu.

Ukwezi kwa Nyakanga kwatangiye mu Rwanda hari 1,042 bari bamaze kuva mu bipimo 147,9045 naho abari bamaze gukira bari 480 mu gihe abari bamaze gupfa bari 3.

Mu kwezi kumwe umubare w’abarwaye uruta uwabanje mu mezi 3, kuko mu kwezi kwa Nyakanga habonetse abarwayi 1,050 maze umubare w’abarwayi uba 2,092 naho ibipimo biva ku bihumbi 147 bigera ku bipimo ibihumbi 275, naho umubare w’abapfuye uva kuri batatu ugera kuri batanu mu gihe abakira bavuye kuri 480 bagera kuri 1,169.
Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’Ikigo RBC cyita ku Buzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko kwiyongera kw’imibare mu Ntara y’Iburengerazuba biterwa n’aho uturere turi n’ubuhahirane bwambukiranya imipaka.

Agira ati “Akarere ka Rusizi kabonetsemo abarwayi benshi bitewe no kuba gahana imbibi n’Umujyi wa Bukavu wabonetsemo abarwayi benshi kandi hatari ubwirinzi buhagije bigatuma n’Abanyarwanda bahajya bandura, byakubitiraho kuba batarubahirije ingamba zashyizweho n’u Rwanda zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 umubare ukiyongera.”

Uyu muyobozi ukurikiranira hafi ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, avuga ko uturere twa Nyamasheke na Rusizi tutubahirije uko bikwiye amabwiriza ya guma mu rugo no kwirinda ingendo bigatuma abarwayi bo mu karere ka Rusizi banduza abaturage bo mu karere ka Nyamasheke, nubwo avuga ko ibikorwa byo kwita ku barwayi birimo gutanga umusaruro.

Yagize ati “Kuba abaturage b’uturere twombi tutarubahirije amabwiriza ni byo byatumye icyorezo kigera mu Karere ka Nyamashake, icyakora ubu ibikorwa byo kwirinda birimo gutanga umusaruro kandi mu minsi iri mbere bikomeje uko biri Akarere ka Rusizi gashobora kugenderanira n’utundi turere.”

Akarere ka Rusizi kuva gahunda ya guma mu rugo yatangira mu kwezi kwa Werurwe ntikarayikurwamo kubera abarwayi benshi bagiye bakabonekamo.

Dr Sabin avuga ko Akarere ka Rubavu nubwo na ko kabonetsemo abarwayi benshi bidateye inkeke.

Ati “Akarere ka Rubavu umubare w’abarwayi uterwa n’abatwara imodoka zitwara ibicuruzwa n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kandi bo ntibateye impungenge kuko baba mu kato bativanga n’abaturage.”

Dr Sabin avuga ko Abanyarwanda baramutse bashyize imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 gishobora guhagarara.

Ati “Umuti dufite ni ukwambara neza agapfukamunwa, gukaraba neza intoki no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi kandi byubahirijwe icyorezo cyahagarara.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Lt Col Dr Kanyankore William aheruka gutangariza Kigali Today ko abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bukurikije inama bagirwa bashobora kwirinda icyorezo cya COVID-19 bigakunda.

Uyu muyobozi yavuze ko abantu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka basabwa gukomeza kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi no kwirinda gukora ku mafaranga bageze muri Goma ariko abantu ngo ntibabyubahiriza.

Yagize ati “Abacuruzi iyo bambukiranyije umupaka bagiye mu bucuruzi bagasanga mu mujyi wa Goma ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zitubahirizwa na bo ntibazubahiriza kandi ari ubuzima bwabo baba barinda.

Usanga bamwe batongera kwambara udupfukamunwa ngo tubabuza guhumeka, abandi bakajya mu kivunge no gukora ku mafaranga kandi twarabasabye kujya bambara uturindantoki amafaranga bahawe bakayashyira mu mabahasha batayakozeho kugira ngo atabanduza, ariko ntibyubahirizwa ahubwo bayavanga na telefoni, mu masakoshi, abandi bakayavanga n’udutambaro bihanaguza.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko kuba icyorezo gikomeza kwiyongera biterwa n’imyitwarire y’abantu aho abantu batubahiriza amabwiriza, cyane cyane ko Intara y’Iburengerazuba ihana imbibi n’ikindi gihugu kandi kibonekamo abarwayi.

Ati “Ubutumwa dutanga ni uko icyorezo gihari kandi kigomba kwirindwa, hari ibintu byinshi bisabwa abaturage kandi bitagombye kuba imbogamizi.”

“Abantu bambuka imipaka bagombye kumva ko bagomba kujya mu kato kandi bakitwara neza bakubahiriza igihe, ugiye mu bantu akambara neza agapfukamunwa, agasiga intera kandi agakaraba intoki kenshi no kubahiriza amasaha y’ingendo, aharanira kuba atari we wandura cyangwa wanduza.”

Tariki ya mbere Kanama mu Ntara y’Iburengerazuba hafashwe abantu babarirwa muri 200 batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo 120 babonetse mu Karere ka Rubavu, imodoka 10 zafashwe zarengeje amasaha hamwe n’abandi 64 babonetse mu Karere ka Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka