RBC yasobanuye impamvu Amajyepfo yashyiriweho ingamba zihariye zo kurwanya Covid-19

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC), Dr Sabin Nsanzimana avuga ko barimo gukurikiranira hafi ikibazo cy’ubwiyongere bwa Covid-19 mu Ntara y’Amajyepfo, ariko anasaba abatwara imodoka kurushaho kwirinda no kurinda abagenzi.

Dr Sabin Nsanzimana
Dr Sabin Nsanzimana

Dr Nsanzimana yabitangaje mu kiganiro "Watamutse Rwanda" cya Televiziyo y’u Rwanda, ko bataramenya neza impamvu y’ubwiyongere bwa Covid-19 mu Majyepfo, ari na yo mpamvu Guverinoma yahafatiye ingamba zihariye.

Mu gihe ahandi mu gihugu ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro, mu turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe basabwa kuba bageze mu rugo bitarenze saa moya z’umugoroba.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, yagize ati "Hari hakiri kare kuvuga ngo ’mu Ntara y’Amajyepfo Covid-19 izamutse ite, iturutse he!’ Ariko turakomeza tubisesengure, tunarebe icyakorwa nk’uko cyakozwe n’ahandi mu karere ka Rusizi bikongera bikaba bizima".

Yavuze ko igisubizo ahanini kiri mu guhana intera birinda kwegerana, kwambara agapfukamunwa n’ibindi, ariko ko hari aho mu Ntara y’Amajyepfo ngo batubahiriza neza izi ngamba.

Dr Nsanzimana yatangaje ko bohereje abakozi muri iyo ntara, bakaba bagiye gufata ibipimo by’umwihariko nyuma yo kuzamuka kw’imibare y’abandura n’abahitanwa n’icyorezo.

Yavuze ko mu bantu 33 Covid-19 imaze guhitana mu byumweru bibiri bishize, 22 ari abo mu Ntara y’Amajyepfo.

Ahandi Guverinoma yashyize umwihariko mu kurwanya Covid-19, ni mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho umubare w’abo zatwaraga wagabanijwe kuva kuri 75% basigara ari 50%.

Umuyobozi wa RBC avuga ko uretse imodoka rusange, iz’abantu ku giti cyabo nazo zikwiye kwitwararika, ba nyirazo bakirinda ko abo batwaye begerana, kandi bagahora bafunguye ibirahure by’amadirishya kugira ngo akayaga kica Covid-19 kinjire.

Imibare ijyanye na Covid-19 yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) kuri uyu wa mbere tariki 29 Werurwe 2021, igaragaza ko mu bantu bane bitabye Imana harimo babiri b’i Nyanza n’umwe wari utuye mu Ruhango.

Mu banduye bashya 71 na bwo ngo harimo 16 bo mu karere ka Gisagara, 8 mu karere ka Muhanga, 8 muri Huye, 4 bo muri Nyamagabe, 3 b’i Nyanza na 2 b’i Nyaruguru.

Umujyi wa Kigali ni wo ukomeje kuba ku isonga mu kugira ubwandu bwinshi nk’uko MINISANTE ivuga ko kuri uyu wa 29 Werurwe hagaragaye ubwandu bushya 16, ariko yagereranya iyi mibare n’igihe cyashize igasanga igenda igabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko muzatubarize niba covid19 itagirana isano n’uduce dukonja kuko iyo urebye turiya duce tw’amajyepfo twose turakonja,ikindi kandi bazakore ikigereranyo cy’abandura mu duce dukonja n’uduce dushyuha,

joseph yanditse ku itariki ya: 31-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka