RBC yamuritse imashini ‘Irembo ry’Isuku’ ifasha abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ku bufatanye na SMS Group, cyatangije imashinizi z’ikoranabuhanga zikorerwa mu Rwanda, zizashyirwa ahantu hinjira abantu benshi mu bigo bitandukanye ndetse n’ahahurira abantu benshi, ku buryo uyinyuzemo azajya asangamo aho karabira intoki, agasuzumwa umuriro kandi ikareba ko yambaye neza agapfukamunwa, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Imashini ya mbere yashyizwe kuri RBC i Remera mu Mujyi wa Kigali
Imashini ya mbere yashyizwe kuri RBC i Remera mu Mujyi wa Kigali

Inkuru dukesha RBA iravuga ko iyo mashini ishyirwa ku marembo y’ahantu hinjira abantu benshi, hanyuma uyinjiyemo akahasanga aho akarabira intoki, ikamusuzuma umuriro kandi ikareba niba yambaye agapfukamunwa neza, yaba yabirenzeho ntimwemerere gutambuka.

Iyo mashini ikozwe ku buryo ari nk’icyumba cy’inzu kirimo camera, gifite imiryango ibiri, aho winjirira muri umwe ugasohokera mu wundi. Mbere yo kwinjira iyo camera irakubona ikabona niba wambaye neza agapfukamunwa, waba utakambaye neza cyangwa se ufite umuriro mwinshi, ntikwemerere kwinjira kuko ikoranye ikoranabuhanga.

Iyo mashini igenzura niba wambaye neza agapfukamunwa
Iyo mashini igenzura niba wambaye neza agapfukamunwa

Iyi mashini ije gukemura ikibazo cy’imirongo yakundaga kugaragara ahantu ku marembo yinjira mu bigo cyangwa ahantu hahurira abantu benshi nko muri gare no ku masoko, abantu bashaka gukaraba banapimwa umuriro.

Izo mashini zikorwa n’uruganda ruherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, zikaba kandi zirimo amoko atatu, ku giciro kiri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’ubwoko bw’imashini.

Usangamo aho gukarabira
Usangamo aho gukarabira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka