RBC yabonye umuyobozi mushya

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje ko Prof. Claude Mambo Muvunyi, ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).

Iyo nama yanemeje ko Noella Bigirimana aba umuyobozi Mukuru wungirije (Deputy Director General), naho Dr. Isabelle Mukagatare agirwa umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuzima (Head of Biomedical Services Department).

Prof. Muvunyi agizwe umuyobozi mukuru wa RBC nyuma y’uko iki kigo cyari kimaze igihe kirenga ukwezi nta muyobozi mukuru gifite, kuko tariki 07 Ukuboza 2021 aribwo itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr. Sabin Nsanzimana wari usanzwe ayobora icyo kigo yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Dr. Sabin Nsanzimana yari yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2019 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, icyo gihe Dr. Nsanzimana yari asimbuye kuri uwo mwanya Dr. Jeanine Condo.

Prof Claude Mambo Muvunyi wahawe inshingano zo kuyobora RBC asanzwe ari umuganga w’inzobere mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), anigisha muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’ubuganga.

Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zafasha zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, maze yemeza ko ingamba zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa sita z’ijoro (12:00 Am) kugeza Saa kumi za mu gitondo (4:00Am), mu gihe ibikorwa byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga Saa tanu z’ijoro (11:00 Pm).

Izi ngamba zikaba zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa mu gihugu hose, mu gihe cy’ukwezi kumwe uhereye ku wa kane, tariki 27 Mutarama 2022, kandi zikazongera kuvugururwa hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Abanyarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya mu ruhame no kwitabira ibirori bitandukanye.

Iyi nama kandi yanemeje ko ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza.

Ikindi yemeje ni uko abafana bemerewe kureba imikino kuri sitade no ku bibuga by’imikino. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo akazatangazwa na Minisiteri ya siporo.

Ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri (night clubs/live bands/karaoke and concerts) n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bizafungura mu byiciro. Uburenganzira buzatangwa na RDB hashingiwe ku isesengura rizakorwa.

Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose barashishikarizwa kwikingiza byuzuye harimo no guhabwa urukingo rwo gushimangira ku bujuje ibisabwa. Kwikingiza byongerera umubiri ubudahangarwa, bigatuma umuntu adapfa kwandura Covid-19, cyangwa ngo azahazwe na yo kugeza ubwo ajyanwa mu bitaro.

Abaturage barashishikarizwa kwipimisha kenshi, ndetse igihe cyose bishoboka, bagakorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga kandi bakarushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Kanda HANO urebe imyanzuro yose yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa gatatu tariki 26 Mutarama 2022

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka