RBC irimo gusuzuma COVID-19 mu batwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kiratangaza ko cyatangiye ibikorwa byo gupima abatwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali kugira ngo harebwe uko bahagaze, mu rwego rwo kwitegura kongera gufungura ingendo mu Mujyi wa Kigali.

Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana yemeje ko tariki 8 Gashyantare 2021 ingendo mu Mujyi wa Kigali zizafungurwa ariko zigahagarara saa moya.

Ni nyuma y’ibyumweru bitatu abatuye umujyi wa Kigali bari muri gahunda ya guma mu rugo.

Gupima icyorezo cya COVID-19 abakora muri serivisi zitwara abagenzi bizafasha ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kumenya uko abakora muri iyi serivisi bahagaze.

Igikorwa cyatangiye tariki ya 5 Gashyantare giteganyijwe kugera ku batwara abagenzi nibura ibihumbi umunani harimo; abatwara imodoka, moto bikazafasha RBC kumenya aho yongera imbaraga.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho muri RBC, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko bari batangiye bateganya ibihumbi bitanu ariko bongera imibare kugera ku bihumbi umunani.

Ati "Ibikorwa byo kwipimisha bibera ku turere tw’umujyi dutandukanye kugira ngo turebe uko byifashe, twari twateganyije gupima abantu ibihumbi 5 ariko tubonye abipimisha ari benshi umubare uriyongera kugera ku bihumbi 8."

Akomeza avuga ko kuva tariki ya 1-29 Mutarama 2021 mu Rwanda hagiye haboneka ubwandu bwa Covid-19 bwiyongereye mu bwiciro bitandukanye; aho hagaragaye ubwandu bushya mu banyeshuri 1,167, ubwandu bushya mu bahinzi 969, abacuruzi 812 n’abarimu 182, bakurikirwa n’abakora muri serivisi z’ubuzima 536.

Niyingabira avuga ko icyorezo kiboneka muri serivisi zitandukanye, ibi bigatuma buri muntu asabwa kugira uruhare mu kugikumira.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021 mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ari 16,186 muri bo abamaze gukira ni 11,617 naho abo kimaze gutwara ubuzima ni 213.

Barareba ibisubizo kuri telefone zabo
Barareba ibisubizo kuri telefone zabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka