Raporo zitinda n’izikoze nabi ngo ni intandaro yo kugawa imikorere mibi

Abayobozi ba njyanama n’abashinzwe irangamimerere mu mirenge igize akarere ka Karongi baragawa kudatangira raporo ku gihe n’aho zitanzwe ntibakurikirane ngo bamenye ko zagezeyo bikaba bishobora kuba intandaro yo kugawa imikorere mibi kandi abantu baba barakoze ibikorwa bifatika.

Akarere ka Karongi kuri uyu wa kabili katumije inama y’abayobozi ba njyanama z’imirenge 13 igize akarere ndetse n’abashinzwe irangamirere mu mirenge kugira ngo bagaragarizwe ikibazo cy’intege nke mu mirimo bashinzwe.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, avuga ko bagifite ikibazo gikomeye cy’abayobozi b’ibanze badatangira raporo ku gihe, n’aho zitanzwe ntihabeho gukurikirana ngo bamenye ko zageze aho zigomba kugera kugira ngo zifatirwe imyanzuro.

Nk’uko itegeko ribisaba, raporo za njyanama z’imirenge ku bikorwa by’iterambere ziba zigomba kugezwa ku karere mu minsi irindwi, akarere na ko kakagira icyo kazivugaho mu minsi itatu.

Inama umuyobozi w'akarere ka Karongi yagiranye na njyanama z'imirenge.
Inama umuyobozi w’akarere ka Karongi yagiranye na njyanama z’imirenge.

Umuyobozi wa Karongi yagaye njyanama ko hari n’aho bamara n’ibyumweru bitatu nta raporo baratanga, n’ubwo no ku rwego rw’akarere hari aho zishobora kugera zikiryamira kubera ko ba nyirukuzitanga batibuka ngo bakurikirane niba zarageze aho zigenewe.

Ibi ngo bishobora gutuma hari abashobora kubigwamo, bakagawa ko badakora neza akazi bashinzwe kandi wenda atari byo.

Kayumba Bernard ati: “Gukora raporo nabi cyangwa kutazitangira igihe bishobora gutuma abantu bibwira ko ntacyo mukora. System ya reporting igomba kwitabwaho, kandi mujye mwibuka no kubika inyandiko kugira ngo igihe habayeho gusimburana mu mirimo, ababasimbuye nibakenera kumenya aho ibintu bigeze mujye muba mufite documents zibigaragaza”.

Umuyobozi w’akarere yanasabye abashinzwe irangamimerere mu mirenge banafite imiyoborere myiza mu nshingano zabo, ko bazajya bafasha ba perezida ba njyanama mu gukora raporo neza kandi ku gihe kuko akenshi baba baranize iby’amategeko.

Abashinzwe irangamimerere ariko banagawe ko raporo zigera ku karere zigaragaza ko badakunze kugaragara kuri terrain cyane kandi biri mu by’ibanze bashinzwe.

Ibiro by'akarere ka Karongi.
Ibiro by’akarere ka Karongi.

Nyuma yo kwerekwa ahari intege nke kuri buri rwego, abayobozi ba njyanama bashimye cyane inama umuyobozi w’akarere yari yabatumiyemo bamubwira ko yababereye nk’amahugurwa y’ingirakamaro cyane kuko hari ibyo babashije gusobanukirwa batajyaga bibuka kandi bifite akamaro mu kunoza imikorere yabo.

Inama yarangiye bafashe umwanzuro ko umuyobozi w’akarere azajya ahura na njyanama z’imirenge rimwe mu gihembwe kugira ngo bajye bikebuka hakiri kare, ahagaragaye gutezuka bikosore amazi atararenga inkombe.

Baniyemeje ko guhera tariki 12/02/2013, bagiye gutangira gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugira ngo raporo zikoze nabi n’izikererewe bihinduke amateka muri 2013.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 3 )

izi nama zirakenewe no muyindi mirenge hirya no hino mu gihugu.
Hari aho mperutse kujya gusaba ibyemezo by’amavuko y’umwana (Attestation de naissance) nsanga ubishinzwe ari mu kiruhuko. Icyantangaje nuko (abo nahasanze) bagize ubushake bwo kumpa service, ariko bashaka aho ibitabo byandikwamo abasaba izo mpapuro barabibura. Icyo rero ni ikibazo cyo kutabika inyandiko kuburyo buribwo (a good filing is a good finding)

yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Umuyobozi mwiza n’utanginama akanagaya abakora nabi KAYUMBA uyobora neza kabisa abandi ba Mayor barebereho.

lucas yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Umuyobozi mwiza n’utanginama akanagaya abakora nabi KAYUMBA uyobora neza kabisa abandi ba Mayor barebereho.

lucas yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka