Raporo zisebya u Rwanda nta ngaruka ziteze kugira kuko nta kuri zigira-Minisitiri Mushikiwabo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, aratangaza ko raporo zishinja u Rwanda guhungabanya uburenganzira bwa muntu nta kuri zifite. Ngo iyo izo raporo ziba zifite ukuri Abanyarwanda bari kuba baratsinzwe.

“Ikigaragara ni uko izo raporo zitari accurate (nta kuri zifite) kuko imyaka zimaze zivuga u Rwanda mu buryo butari bwo ubu twaba twaraguye”; nk’uko byatangajwe na Minisitiri Mushikiwabo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Isango Star.

Ibi Minisitiri Mushikiwabo yabitangaje nyuma y’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’iy’umuryango Human Right Watch byashinje Leta y’u Rwanda gufasha abarwanya Leta ya Kongo Kinshasa mu ntambara irimo kubera muri icyo gihugu.

Hari kandi raporo yakozwe n’ikigo gishinzwe kugenzura amabuye y’agaciro ku isi, yashinjaga u Rwanda gusahura amabuye y’agaciro muri Kongo guhera muri mu 1996 ubwo ubutegetsi bwa Mobutu bwahirikwaga.

Indi raporo yakozwe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguiere, wavuze ko indege yari itwaye uwari Prezida w’u Rwanda, Juvenal Habarimana, yarashwe n’ingabo zari iza RPF, ubu ziri mu ngabo z’igihugu.

Umucamanza w’umunya-Espagne, Fernando Merles, nawe yakoze urutonde rw’abasirikare bakuru 40 b’u Rwanda, abarega ibyaha by’intambara muri Kongo no mu Rwanda. Umuryango Human Right Watch nawo wakoze raporo nyinshi zirega u Rwanda kubangamira demokarasi mu gihugu imbere, ndetse no kwica abaturage muri Kongo Kinshasa.

Ibi byose ariko u Rwanda rugerageza kubivamo mu mahoro nta gikuba kibaye, cyangwa ngo birubuze ibikorwa bigeza abaturage ku iterambere; nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yabisobanuye.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka