Raporo ya HRW igamije kuyobya Abanyarwanda - Min. Busingye
U Rwanda rwamaganye raporo y’umuryango Human Rights Watch ivuga ko i Gikondo mu Mujyi wa Kigali hafungirwa abantu mu buryo butemewe n’amategeko.
Raporo ya Human Rights Watch (HRW) ivuga ko Leta y’u Rwanda ifata nabi abaturage batishoboye, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali biganjemo abakora ubucuruzi butemewe, abakoresha ibiyobyabwenge n’abadafite aho gucumbika kiwe n’inzererezi. Iyi raporo ivuga aba bantu bakubitwa ndetse bakajya gufungirwa ahantu hatazwi.

HRW isaba ko u Rwanda rufunga nta yandi mananiza ahafungirwa abantu ku buryo butemewe, kuko ngo niba bafatwa nk’abakoze ibyaha bagombye gushyikirizwa ubutabera.
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye akaba n’intumwa ya Leta y’u Rwanda, yavuze ko ibikubiye muri raporo za HRW bigamije kuyobya Abanyarwanda kuko atari bwa mbere basohora ibinyoma.
Minisitiri Businge akaba yatangaje ko ibigo byo mu Rwanda bishyirwamo abakeneye gufashwa mu buzima busanzwe kandi ko bakurikiranwa ntawe uhohotewe.
Minisitiri Businge yavuze ko abantu babaga ku mihanda, bacururiza ku dutaro bashyirwa mu makoperative kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi ko ibigo bya Gikondo, Gitagata, Karubanda na Iwawa byigishije abana basaga 7000 kwihangira imirimo myiza ibateza imbere.
Ashingiye kuri gahunda nyinshi za Leta zarwanyijwe na HRW, Minisitiri Businge avuga ko iyo u Rwanda ruza kwita ku binyoma bivugwa n’uwo muryango, ntaho ruba rugeze mu iterambere.
Agira ati “Yarwanyije imidugudu, yarwanyije kwegeranya ubutaka, yamagana kurwanya Nyakatsi, yarwanyije gacaca; iyo Abanyarwanda tuza kwishinga HRW tuba tukiri mu bukene bukabije”.
Minisitiri Businge yavuze ko abajyanwa i Gikondo bafite abaganga babitaho umunsi ku munsi hakurikijwe ibibazo bya buri umwe, byaba ibyo gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bituma batabana neza mu muryango nyarwanda, nyuma y’igihe gito bagafashwa kubisohokamo.
Ibitangazamakuru mpuzamahanga ku munsi w’ejo byanditse kuri iyi raporo byibanze ku kugaragaza ibyo abayobozi batandukanye mu Rwanda bavuga kuri iyi raporo, aho nk’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fideli Ndayisaba, yatangarije France 24 ko ibyo Humana Rights Watch ivuga ntaho bihuriye n’ukuri kuko ibyo u Rwanda rukora bigamije kwita ku baturage barwo.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibya HRW nitubyime amatwi, aba ni abazungu bafatanya nabadakunda igihugu cyabo baba bashaka ko igihugu cyacu iteka kubijyane nuburenganzira bwa muntu duhora tugawa, ariko iyo umuntu akurwanyije wowe ukirengagiza,ugakora, ugakomera agera aho akananirwa.
Gereza mu rwanda zimeza neza inyange iragemura amazi na amata ahandi byabaye nihe koko, genda rwanda uri nziza
njye narahafungiwe muri gikondo transit center ndabizi,nihabi cyane kabisa kugirango uzavemo uri muzima ni danger
HRW iradushakaho iki kweli!gahunda za leta zose yarazamaganye uhereye kuri gacaca, guhuza ubutaka nibindi. kandi izi gahunda zose zagiye zigirira abanyarwanda akamaro ndetse namahanga akaza kutwigiraho byinshi. nikigaragara ko hari ikibyihishe inyuma, erega abanyarwanda ntacyo muzadutwara
twiyamye aba bazungu bakora amaraporo bagamije gusebya igihugu cyacu, raporo nk’izo nta shingiro zifite turazamaganye