Raporo ya Duclert ni intambwe y’ingenzi ariko ntabwo yuzuye – RESIRG asbl

Urugaga Mpuzamahanga rw’Ubushakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl) ruratangaza ko rwishimiye raporo ya Komisiyo Duclert, ikubiyemo amakuru yabonetse mu bushyinguranyandiko avuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru urugaga RESIRG rwashyize ahagaragara ku wa mbere tariki 6 Mata 2021, rwavuze ko n’ubwo iriya raporo ari intambwe nziza, ituzuye kuko hakiri byinshi bigomba gushyirwa ahagaragara kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare nyamukuru rw’u Bufaransa.

Iyo raporo y’amakuru abitse mu Bufaransa ku Rwanda no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yamuritswe ku itariki 26 Werurwe 2021, urugaga Mpuzamahanga rw’Ubushakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl), ruvuga ko ari intambwe y’ingirakamaro mu rwego rwo gutanga ibisobanuro bishingiye ku makuru yo mu biro bya Perezida no kwemera uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside, ariko mu buryo bwo gushyira ahagaragara ibisobanuro ku ruhare rutaremerwa mu buryo busesuye.

Mu mwanzuro wayo, iyo raporo igaragaza nta kubogama, uburyo igisirikare na politike by’u Bufaransa byateshutse guhera mu 1990 kugeza mu 1994, mbere yo kwanzura ishingiye ku ruhurirane rw’ibikorwa simusiga biteye ubwoba byakozwe na Leta y’u Bufaransa mu nzego nyinshi z’ubuzima, politiki, mu birebana n’ubumenyi, amahame, ubuhanga n’imibanire kuri Jenoside yemejwe, ikanahakanwa.

Ku rundi ruhande ariko RESIRG ivuga ko iyo raporo ituzuye ku ngingo zimwe na zimwe. Ikibazo cy’ubufatanyacyaha bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubu ntikirabonerwa umwanzuro, kubera ko nta makuru afatika ari mu bushyinguranyandiko bw’u Bufaransa, n’ubwo raporo yemera ko hari ibyakozwe n’u Bufaransa mu gutera inkunga igisirikare cyakoze Jenoside, ubufasha no gukingira ikibaba guverinoma yakoze Jenoside no kuyifasha guhungira ahantu hizewe mu cyahoze ari Zaïre (Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo y’ubu).

Ingingo y’ubufatanyacyaha iyi raporo ifata “nk’ubushake bwo kwishyira hamwe n’umugambi wa Jenoside” igaragara nk’ituzuye imbere y’igisobanuro cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda (TPIR), kuko mu byaha rukurikirana harimo no gufasha gukora Jenoside ubizi kandi ubigambiriye.

Komisiyo Duclert yashyize ahagaragara iyo raporo, inemera ko “hari inyandiko zimwe na zimwe zayiciye mu rihumye”. Urugero nk’aho usanga mu nyandiko zayo harimo ibyuho cyangwa ahatanditse amakuru akenewe, nk’ay’Inteko Ishinga Amategeko (arebana n’ubutumwa bw’abadepite b’u Bufaransa bwo mu 1998 ku Rwanda).

Ibyo byose biburamo bigaragaza ko hagikenewe gukorwa ubundi bushakashatsi n’ubucukumbuzi bukenewe mu rwego rw’ubutabera. Komisiyo Duclert nayo ubwayo yemera ko ubushakashatsi bwayo ari intambwe igomba kubimburira ubundi bushakashatsi n’ubucukumbuzi bugomba gukorwa.

Amakuru abitse mu bushyinguranyandiko bwa komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, nayo abitse byinshi bikenewe mu bundi bushakashatsi.

Ubwo Duclert (iburyo) yagezaga iyo raporo kuri Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Ubwo Duclert (iburyo) yagezaga iyo raporo kuri Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

U Bubiligi nabwo ndetse bwagombye gutera ikirenge mu cy’u Bufaransa, bugashyiraho komisiyo ishinzwe gushyira ahagaragara uruhare rwaba ari urw’abantu ubwabo cyangwa ruhuriweho n’inzego nyinshi, kugira ngo haboneke amakuru menshi n’ukuri gushyirwe ahagaragara kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

RESIRG iboneraho gusaba abafatanyabikorwa bayo bose mu rwego rw’akazi kayireba by’umwihariko, guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo buzuze akazi kakozwe muri raporo ya Duclert.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka