Raporo y’u Rwanda ku Bufaransa ivuga ko bwashyigikiye Jenoside ku buryo bweruye

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yayoboye Inama Idasanzwe y’Abaminisitiri kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mata 2021, hasuzumwa raporo u Rwanda rwakorewe n’impuguke zitandukanye ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame yayoboye Inama idasanzwe y'Abaminisitiri
Perezida Kagame yayoboye Inama idasanzwe y’Abaminisitiri

Iyo raporo igizwe n’amapaji 600, yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, wagenekereza mu Kinyarwanda ngo “Jenoside yari yitezwe: Uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa rufitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi’’.

Ni raporo yayobowe n’uwitwa Bob Muse ukorera Ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’Amategeko cyitwa ’Levy Firestone’. Muse akaba ari we wayimurikiye Inama y’Abaminisitiri iteraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere.

Ikigo Levy Firestone cyakoze iyo raporo gifatanyije n’ibindi bikorera mu Rwanda birimo MRB ATTORNEYS, Trust Law Chambers hamwe na Certa Law.

Raporo y’u Rwanda yari imaze imyaka ine itegurwa, ivuga ko ubutegetsi bw’u Bufaransa bwahereye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagera no mu gihe iyo Jenoside yakorwaga bugitanga ubufasha "mu buryo bweruye".

Iyo raporo igira iti "Mu myaka 1991-1992 Guverinoma y’u Bufaransa yakomeje gushyira igitutu cy’igisirikare na dipolomasi kuri RPF-Inkotanyi, kandi yari izi neza ko irimo gufasha Leta y’u Rwanda yari mu bikorwa by’ihohotera no gutsemba Abatutsi".

U Rwanda ruvuga ko Leta y’u Bufaransa yashyize imbere inyungu za politike igashyigikira Leta ya Habyarimana, kandi ngo yari izi neza ko harimo gucurwa umugambi wa Jenoside.

Raporo "Muse" ikomeza ivuga ko mu gihe cya Jenoside na nyuma yaho, u Bufaransa bwakomeje gukingira ikibaba abakoze Jenoside.

Raporo y’u Rwanda yakozwe hifashishijwe inyandiko hamwe n’ubuhamya bw’abantu batandukanye barimo abakada ba FPR-Inkotanyi, abari bagize umutwe wa FDLR, abayobozi bakuru b’u Rwanda, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (UN) n’abandi.

Iyo raporo itangajwe nyuma y’iyakozwe n’impuguke z’u Bufaransa ziyobowe na Prof Vincent Duclert, wayishyikirije Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ndetse n’uw’u Rwanda, Paul Kagame.

Raporo y’u Bufaransa ku ruhare rwabwo mu Rwanda, yo ivuga ko Leta y’icyo gihugu "yashyigikiye bikomeye ariko buhumyi" Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka