Raporo ku mibereho y’Abanyarwanda iradusaba gukuba kabiri imbaraga - Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente, aravuga ko ibikubiye muri raporo ku mibereho y’abaturage y ‘ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ari impuruza isaba buri wese gukuba kabiri imbaraga yakoreshaga ubukene mu Rwanda buranduke.

Raporo nshya yagaragaje ko ubukene mu baturage butagabanutse nk'uko byari byitezwe
Raporo nshya yagaragaje ko ubukene mu baturage butagabanutse nk’uko byari byitezwe

Iyi raporo irerekana ko ikigero cy’ubukene hagati y’umwaka wa 2016 – 2017 na 2013 – 2014 cyagumye hamwe kuko cyazamutseho ibice 0.9 gusa, ibi rero mu bijyanye n’ibarurishamibare bikaba bivuze ko kitahindutse.

Muri raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa kane tariki 06 Ukuboza 2018, yererekana ko urugero rw’ubukene ruri kuri 38.2 mu gihe mbere y’umwaka wa 2013 – 2014 rwari kuri 39.1

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente, yavuze ko ibivuye muri ubu bushakashatsi, ari impuruza isaba gukuba kabiri imbaraga zishyirwa mu kurwanya ubukene.

Yagize ati “Iyi ni impuruza isaba gukuba kabiri imbaraga dukoresha mu kurandura ubukene. Ntitugomba gukomeza gukora ibintu uko twabikoraga. Ibi birareba guverinoma, abanyarwanda bose, inzego z’abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abanyamadini”.

Yongeyeho ko hari ikizere ko gahunda zishyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu zigamije kurandura ubukene no guteza imbere abanyarwanda zizatanga umusaruro.

Umuyobozi w’ikigo cy’ibarurishamibare Yussuf Murangwa avuga ko 70% y’impamvu zitera ubukene mu bice byinshi ari ibiribwa bidahagije n’ibiciro bihanitse.

Avuga kandi ko ubukene bugaragara mu Banyarwanda, uretse ibiribwa bidahagije, buterwa n’uko n’aho ibiribwa biboneka ugasanga bihenze ku buryo burenze ubushobozi bw’abaturage.

N’ubwo bimeze gutyo ariko amafaranga umunyarwanda yinjiza muri rusange ngo yikubye hafi kabiri mu myaka 10 ishize bikaba byarazamutse ku gipimo cya 7,5%.

Urwego rw’ubwubatsi ngo ruri mu byazamuye imibereho y’abanyarwanda, kuko muri iyi myaka hubatswe ibikorwaremezo byinshi byatanze akazi ku banyarwanda benshi.

Nyamasheke ku isonga ry’uturere twugarijwe n’ubukene

Ubu bushakashatsi bwakoze urutonde rw’uko uturere dukurikirana mubukene, maze Nyamasheke iza ku isonga ry’uturere duhagaze nabi n’amanota 69.3%, kagakurikirwa na Gisagara, Rulindo na Karongi, mu gihe Kicukiro yo ihagaze neza kurusha utundi na 11.4%, ibanjirijwe na Nyarugenge, Gasabo na Rwamagana.

Ku bijyanye n’ubukene bukabije, Nyamasheke nabwo iza mutumerewe nabi kuko ifite 41,5%, igakurikirwa na Nyaruguru, Gisagara na Rutsiro, naho mu turere duhagaze neza ku kugira ikigero gito cy’abafite ubukene bukabije Kicukiro nabwo ikaza ku isonga n’amajwi 3.3%, ikurikiwe na Gasabo na Nyarugenge na Rwamagana.

Ku bijyanye n’iterambere ry’ingo, ubushakashatsi bwerekanye ko mu 2017 ingo zibasha kubona interineti zigera kuri 17 mu gihe mbere ya 2006 bitashobokaga.
Ikindi cyazamutse cyane ni ugutunga amashanyarazi mu ngo kuko mbere ya 2006 byari kuri 4%, ariko mu 2017 bagera kuri 34%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Isi ikora uko ishoboye ngo abayituye bagire Imibereho myiza.Ariko byaranze.Bashyizeho World Food Program ngo INZARA iveho,bashyiraho World Health Organization ngo bakureho Indwara,bashyiraho International Labour Organization ngo Ubushomeri buveho,ariko byaranze.Amaherezo ni ayahe?Ikintu cyonyine kizakuraho IBIBAZO byose biri mu isi,ni Ubwami bw’Imana,bisobanura Ubutegetsi bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga. Hanyuma ibibazo byose biveho:Urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,akarengane,ubusumbane,intambara,ubushomeli,ruswa,etc...Uwo niwo muti wonyine w’ibibazo dufite.Niyo mpamvu muli Matayo 6:33,Yesu yasabye abakristu nyakuri "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi gusa.Ni nayo mpamvu Yesu yadusabye gusenga buri munsi dusaba Imana ngo izane ubutegetsi (ubwami) bwayo kugirango bukureho ibibazo byose dufite.Nubwo bwatinze kuza,buri hafi.Imana igira Calendar yayo ikoreraho.

gatare yanditse ku itariki ya: 6-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka