RALGA yabonye umuyobozi mushya

Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ryabonye umunyobozi mushya, nyuma y’amatora y’abagize komite nyobozi, yabaye ku wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022.

 Jeannette Nyiramasengesho watorewe kuyobora RALGA
Jeannette Nyiramasengesho watorewe kuyobora RALGA

Jeannette Nyiramasengesho watorewe kuyobora RALGA, asanzwe ari Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Ngororero, akaba asimbuye Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Innocent Uwimana, wari umaze igihe kigera ku myaka itandatu.

Kuva RALGA yashingwa mu myaka 20 ishize, bamaze kugira manda enye, Jeannette Nyiramasengesho akaba ari umuyobozi wayo wa gatanu, nyuma ya Augustin Kampayana wayoboye manda ya mbere ari umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, agakurikirwa na Dr. Kirabo Aisa Kakiira wayoboye guhera mu mwaka wa 2006 kugera 2010, ari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Manda ya gatatu yayobowe na Justus Kangwagye wari umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, mu gihe manda ya kane yari iyobowe na Innocent Uwimana watorewe kuyobora RALGA ari perezida wa Njyanama y’Akarere ka Gisagara, ari na we wasimbuwe kuri uwo mwanya.

MInisitiri Gatabazi yijeje komite nyobozi ya RALGA inkunga ya Leta
MInisitiri Gatabazi yijeje komite nyobozi ya RALGA inkunga ya Leta

Innocent Uwimana avuga ko muri manda ye hakozwe byinshi, birimo kuba barashoboye kugeza ishyirahamwe mu mahanga, ku buryo hose bafitemo ibyicyaro.

Ati “Ubu tukaba turi mu ishyirahamwe ry’uturere n’Imijyi ryo mu muryango uhuriwemo n’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), dufitemo umwanya w’umuyobozi wungirije ku rwego rw’Isi, tukaba twari dufite umwanya wo kuyobora ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Mu minsi ishize, twabashyize kujya muri komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, ngira ngo aho ni ahantu ho gukomerezaho”.

Jeannette Nyiramasengesho watorewe kuyobora RALGA, yijeje abanyamuryango ubufatanye, kugira ngo bakomeze guteza ishyirahamwe ryabo imbere, haba mu gihugu no hanze yacyo.

Ati “Ndabasaba ko twazafatanya, iri shyirahamwe rikagera ku rundi rwego, inzego zacu zikubakika nk’uko politiki y’Igihugu ibyifuza, Umunyarwanda akabasha kubona ibyo twebwe twemererwa kumukorera”.

Abagize komite nyobozi nshya ya RALGA hamwe na Minisitiri Gatabazi
Abagize komite nyobozi nshya ya RALGA hamwe na Minisitiri Gatabazi

Abanyamuryango ba RALGA bavuga ko biteze impinduka nyinshi ku muyobozi mushya w’ishyirahamwe ryabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christopher ati “Tuzafatanya na we, kandi n’amahugurwa nk’uko yabigarutseho bazatugenera, tuzayatega amatwi, ndetse n’amasomo dukuramo, tuyashyire mu ngiro, kugira ngo ka kazi kacu dukora umunsi ku munsi karusheho kugenda neza, umuturage imibereho ibe myiza, yiteze imbere, ateze n’igihugu cyacu imbere”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yibukije abagize komite nyobozi nshya, ko imikorere myiza ya RALGA igira ingaruka nziza ku gihugu.

Yagize ati “Imikorere myiza ya RALGA igira ingaruka nziza ku bigerwaho n’Igihugu cyacu, ku miyoborere myiza, turabizeza ubufatanye n’inkunga ya Leta y’u Rwanda, kugira ngo mukomeze kandi mushobore kuzuza inshigano zanyu mwatorewe”.

Hanatanzwe ibihembo ku banyamuryango batangiye umusanzu ku gihe
Hanatanzwe ibihembo ku banyamuryango batangiye umusanzu ku gihe

Komite nyobozi yatowe igizwe n’umuyobozi wayo, hamwe n’abamwungirije babiri, hakiyongeraho abakomiseri bane.

Abanyamuryango ba RALGA biteze byinshi kuri komite nyobozi nshya
Abanyamuryango ba RALGA biteze byinshi kuri komite nyobozi nshya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza gusa iyi Ralga yirengagiza nkana abahoze ari abayobozi mu turere kuko mbona bitari bikwiye ko bigizwa inyuma. Minaloc rwose abahoze ai abayobozi buturere barakoze mubahe agaciro kabo. Ese ubu muzi bariho bate abo mutongeye gushakira imyanya? Umunsi H.E azababaza muzamubwira ko mugiye kubyitaho.

byumvuhore yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Barebe Abantu batsinze ibizamini Bari Kuri attendance List

Michael yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka