Radiant yamuritse uburyo bw’ikoranabuhanga buzorohereza abakiriya kubona serivisi

Ikigo cy’ubwishingizi mu Rwanda (Radiant), ku bufatanye na E-NSURE cyatangije ku mugaragaro uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwiswe E-NSURE App, buzafasha abakiriya kurushaho kubona serivisi biboroheye.

Amasezerano y'imikoranire hagati ya Radiant na E-NSURE azatuma abakiriya ba Radiant barushaho kubona serivisi zinoze
Amasezerano y’imikoranire hagati ya Radiant na E-NSURE azatuma abakiriya ba Radiant barushaho kubona serivisi zinoze

Ni uburyo bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025, hagamijwe kuzana impinduka mu gufasha serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda.

E-NSURE App ni uburyo bw’ikoranabuhanga umuntu ashobora gukoresha yifashishije telefone igezweho (Smart Phone) cyangwa mudasobwa, mu gihe agiye kugura ubwishingizi, kongera igihe cy’ubwishingizi, kumenyekanisha impanuka hamwe no kumenya amakuru ku bwishingizi, byose bigakorwa bidasabye ko ubikeneye ava aho ari.

Ubu buryo bushobora gukoreshwa mu ndimi ebyiri, Ikinyarwanda n’Icyongereza umuntu agakoresha urwo yiyumvamo cyane.

Uretse gufasha abaturage kubona serivisi mu buryo bworoshye kandi bwihuse, ni uburyo bwitezweho kuzagabanya ikiguzi cyagendaga ku mpapuro zikoreshwa no ku ngendo zakorwaga begera abakeneye serivisi.

Umuyobozi Mukuru wa E-NSURE wakoze ubu buryo, Bruno Musinguzi, avuga ko bafite intego yo gufasha Abanyarwanda kubona serivisi, by’umwihariko iz’ubwishingizi mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Ati "Twarebye uburyo Abanyarwanda bakenera serivisi z’ubwishingizi, harimo imbogamizi zo gutonda imirongo miremire ku bigo by’ubwishingizi, kuzuza impapuro nyinshi bagiye kubona serivisi, nibwo twaje gusanga dukoze uburyo bw’ikoranabuhanga ari byo byiza. Aha Umunyarwanda ashobora kubona serivisi z’ubwishingizi aho yaba ari hose, igihe cyose, byakuraho izo mbogamizi basanzwe bahura na zo, kandi serivisi bakazibona mu buryo bworoshye, zitabahenze kuko nta kiguzi."

Bruno Musinguzi avuga ko bakoze uburyo bw'ikoranabuhanga bufasha abantu kubona serivisi z'ubwishingizi batavunitse
Bruno Musinguzi avuga ko bakoze uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abantu kubona serivisi z’ubwishingizi batavunitse

Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Mariko Rugenera, avuga ko uburyo bushya batangije bwitezweho umusaruro, kuko buzarushaho korohereza impande zombi.

Ati "Aya masezerano twasinye none, ni ukugira ngo tujye dukoresha ikoranabuhanga, kugira ngo ibyo dukora byihute, ari umuntu ushaka gufata ubwishingizi akabikora akoresheje telefone ye cyangwa mudasobwa, atiriwe akora urugendo agiye gushaka icyicaro cya Radiant. Icyo gihe ashobora kubona ubwo bwishingizi, n’uwakoze impanuka agashobora gukora imenyekanisha ry’iyo mpanuka na we, bitamusabye gukora ingendo zimutwara umunsi wose, kandi icyo gihe yashoboraga kugikoresha mu yindi mirimo."

Yongeraho ati "Ibyo bizoroshya uburyo imirimo ikorwa, byorohereze n’abakiriya bacu, kuko ubusanzwe umuntu washakaga ubwishingizi byamusabaga kujya gushaka ahari ishami rya Radiant, kumenyekanisha impanuka bikamusaba kuza kuri Radiant, akaba ariho yuzuriza impapuro zose. Urumva biba bitwara igihe, tukaba dusaba abakiriya bacu kwitabira iryo koranabuhanga, bakabikora mu buryo buboroheye kandi bitabatwaye igihe kinini."

Abakiriya ba Radiant basanga uburyo bw’ikoranabuhanga bashyiriweho bugiye kurushaho kuboroheza kubona serivisi.

Gaspard Harindintwari akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko ubu buryo bugiye kuborohereza cyane, kuko icyo bazajya bakenera bazajya bakibona batavuye aho bari.

Ati "Kugira ngo mbone serivisi byantwaraga nk’iminota 30 ndi ku cyicaro, ariko ubu bigiye gukemura ikibazo cy’iyo minota namaraga, kuko nzajya mbikorera aho nicaye, cyangwa ndi mu rugo. Ikindi hari igihe ubwishingizi bushira nijoro, aho kugira ngo uzinduke ujyayo, ushobora gukoresha ubwo buryo ukabugura”.

Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Mariko Rugenera, ashyira umukono ku masezerano
Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Mariko Rugenera, ashyira umukono ku masezerano

Gad Karemera ni umushoferi w’imodoka, ati "Ni App yoroshe, ushobora kuyikoresha aho uri hose mu buryo bworoshye. Icyiza cyayo iyo ukoze impanuka ushaka kuyimekanisha, ntabwo birirwa bagusaba andi mafaranga, ni ubuntu."

Ku ikubitiro ubu buryo bwatangiye gukoreshwa n’abafite telefone zigezweho (smart phones), aho uyifite ashobora gushyiramo E-SURE App, akoresheje Google Play Store cyangwa Apple App Store. Mu gihe cy’ibyumweru bibiri abakoresha mudasobwa bakazaba bashobora gukoresha ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, ndetse na telefone zisanzwe zizwi nka gatushe.

Abarenga ibihumbi bitanu bakaba bahise batangira kuyikoresha uyu munsi yatangirijweho, mu gihe Radiant ifite abanyamuryango bafata ubwishingizi barenga ibihumbi 130.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka