#Qatar2022: Brazil na Portugal zageze muri 1/8, Ghana ibona intsinzi iyiha ikizere
Ikipe y’igihugu ya Brazil na Portugal zabonye itike yo gukina 1/8 nyuma yo gutsinda imikino yazo ya kabiri mu gihe Ghana izategereza umunsi wa nyuma mu matsinda.

Mu mikino isoze umunsi wa kabiri w’imikino y’amatsinda yabaye kuwa mbere,ikipe ya Brazil yageze muri 1/8 nyuma yo gutsinda u Busuwisi igitego 1-0 cyatsinzwe na Casemiro.

Iyi ntsinzi yatumye Brazil iyobora itsinda n’amanota 6 mu mikino ibiri biyiha itike ya 1/8 mu gihe hasigaye umukino umwe izakina na Cameroon tariki ya 2 Ukuboza saa tatu z’ijoro mu gihe nayo izaba isabwa gutsinda kugira ngo ikore amateka yo kugera muri 1/8 nyuma yuko inganyije na Serbia ibitego 3-3 mu mukino wayo wa kabiri nawo wabaye kuri uyu wa mbere.


Mu itsinda rya nyuma ariryo rya munani ,ikipe y’igihugu ya Ghana yagaruriye abakunzi bayo ikizere nyuma yo gutsinda ikipe ya Koreya Yepfo ibitego 3-2 byatsinzwe na Mohamed Kudus watsinze bibiri mu gihe ikindi cyatsinzwe na Mohamed Salisu.

Gutsinda uyu mukino byatumye Ghana igira amanota atatu aho iri ku mwanya wa kabiri mu gihe mu mukino usoza itsinda izakina na Uruguay izaba isabwa kunganya ikabona itike ya 1/8 tariki ya 2Ukuboza 2022.
Ikipe y’igihugu ya Portugal yo yaraye igeze muri 1/8 nyuma yo gutsinda ikipe ya Uruguay ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Bruno Fernandez bituma yuzuza amanota atandatu mu gihe umukino wa nyuma uzayihuza na Koreya Yepfo tariki 2 Ukuboza 2022 saa kumi nimwe izaba isabwa kunganya nibura ngo izamuke ari iya mbere ariko bigaterwa nibizaba byavuye mu mukino uzahuza Ghana na Uruguay.

Uyu munsi haratangira imikino isoza amatsinda aho mu itsinda rya mbere saa kumi nimwe Senegal isabwa gutsinda ngo ibone itike ya 1/8 irakina Ecuador yo isabwa kunganya gusa mu gihe mu mu itsinda rya kabiri saa tatu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisabwa gutsinda ngo zikomeje muri 1/8 zirakina na Iran isabwa kunganya gusa mu gihe kandi muri itsinda u Bwongereza busabwa kunganya bukabona itike yo gukomeza burakina na Pay de Galles.
Ohereza igitekerezo
|