PS Dusengiyumva yiyemeje kuvugurura imikorere y’urwego rw’akagari

Umunyamabanga uhoraho mushya muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Dusengiyumva Samuel yavuze ko agiye kwihutisha gahunda zo kuvugurura imikorere y’urwego rw’Akagari.

Umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Ingabire Assumpta na Dusengiyumva Samuel
Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Ingabire Assumpta na Dusengiyumva Samuel

Yabivuze ku gicamunsi cyo kuwa gatatu, mu muhango wo guhererekanya ububasha na Ingabire Assumpta yasimbuye.

Uyu Ingabire Assumpta we yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango.

Mu muhango wo guhererekanya ububasha, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yashimiye Ingabire Assumpta yaje asanga muri Minisiteri, ndetse amusaba kuba Ambasaderi mwiza w’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, aho agiye kuba Umunyamabanga uhoraho.

Nyuma yo guhererekanya ububasha na mugenzi we, Ingabire yabwiye itangazamakuru ko yifuza ko umusimbuye yazibanda cyane ku gufasha kongerera imbaraga utugari ndetse no gushyiraho uburyo gahunda zo kuvana abaturage mu bukene zarushaho gutanga umusaruro.

Ingabire Assumpta wagiye kuba Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF
Ingabire Assumpta wagiye kuba Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF

Ati “Hari gahunda nyinshi zo kuzamura abaturage bakava mu bukene, ubushakashatsi bwa EICV 5 bwagaragaje ko bitari bimeze neza cyane, ariko kuko dufite izo gahunda buriya hari uburyo umuntu yahindura imikorere, EICV 6 yazaza ikazasanga abaturage bavuye mu bukene bariyongere”.

Madamu Ingabire yagaragaje ko igisabwa ahanini ari ugukangurira abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, ku buryo gahunda za Leta ziza ari ukubunganira.

Umunyamabanga uhoraho mushya wa Minisiteri y’ubutegetsi Dusengiyumva Samuel, yavuze ko agiye kubakira ku byo mugenzi we, ikipe ya Minisiteri ndetse n’ikipe zitandukanye ziri mu turere zakoraga, kuko hari akazi keza zakoraga.

Samuel Dusengiyumva, Umunyamabanga uhoraho mushya muri MINALOC
Samuel Dusengiyumva, Umunyamabanga uhoraho mushya muri MINALOC

Ati “Hari gahunda y’uko akagari kaba ahatangirwa serivise, turifuza ko serivisi zitangwa ku muturage ziba serivisi zihuse, zimworoheye, kandi zitangwa ku gihe. Icyo ni ikintu gikomeye, tuzafatanya n’izindi nzego, tunakoresha ikoranabuhanga kugira ngo abaturage tubashe kubaha Serivisi nziza”.

Yavuze ko ikindi agiye gushyiramo imbaraga ari gahunda zo kuvana Abanyarwanda mu bukene, yubakiye kuri gahunda zitandukanye igihugu gifite zo kwihutisha iterambere n’izo guteza imbere uturere.

Ati “Tugomba gushyira mu bikorwa izo gahunda kandi ku gihe. Hagomba kubakwa uburyo ubushobozi bw’igihugu bushyirwa mu bikorwa butuma abaturage bava mu bukene, kandi babigizemo uruhare, bagakora imirimo ibazanira inyungu ariko nanone bakabasha gufashwa gukora ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye na za VUP, HIMO, gahunda zo kuzigama, hari ibintu bitandukanye abantu bazubakiraho”.

Dusengiyumva yavuze ko yizera adashidikanya ko hari intambwe ikomeye izaterwa muri iki gihe agiye gufatanya n’abandi asanze.

Ati “Akazi njemo ni inshingano zikomeye kubera uruhare zifite mu iterambere ry’igihugu ariko dufite ubushake, dufite imbaraga, ndizeza Abanyarwanda ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo icyo badutezeho kiboneke”.

Aba banyamabanga bahoraho bombi bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabahaye inshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Sam urumugabo nyawe komeza uterimbere urabikwiye, urashoboye urasobanutse Congs bro

Nkurunziza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Mwagizeneza cyane kuba mwatekereje kuvugurura inzego zo ku kagari kuko niho hantu hatangirwa service nyinshi kandi abakozi baho baracyari bacye cyane ntituzi niba muravugurura mwongera abakozi? gusa ikigetekerezo nikiza.gusa nitwabura nokubifuriza ishya nihirwe murino mirimo mishya mutangiye

GIRANEZA Gabriel yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Byiza cyane courage Me Sam.Urashoboye rwose Nyagasani azabane nawe mu nshingano nshya wahawe, natwe tukwifurije ishya n’ihirwe.

Alexis yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka