Prof. Pierre Claver Kayumba wari inzobere mu bijyanye n’imiti yitabye Imana
Mu Rwanda inkuru y’incamugongo yakomeje kuvugwa guhera ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020 ni urupfu rwa Prof. Pierre Claver Kayumba wari umuhanga mu bijyanye n’imiti (Pharmacy).

Prof. Pierre Claver Kayumba biravugwa ko yaba yazize indwara y’umutima, urupfu rwe rukaba ari igihombo gikomeye ku gihugu by’umwihariko mu kwigisha no gukora ubushakashatsi mu bijyanye na Farumasi.
Prof. Pierre Claver Kayumba yari umwarimu n’Umushakashatsi mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya sosiyete yitwa Rwanda Medical Supply Ltd ikora ibijyanye no kugura no kuzana imiti ikenewe mu gihugu.
Yari umwe mu bantu batatu mu Rwanda bize bakagera kuri uru rwego rwo kwitwa ‘Professor’ mu bijyanye na Farumasi.
Prof. Kayumba Pierre Claver yari afite impamyabumenyi ihanitse (PhD) mu bijyanye na Farumasi yakuye muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni igihombo kugihugu cyacu.
Naruhukire mu Mahoro.
ni ukwihangana kuko hari n’abandi dufite ubwo bazareba mo ukwiriye bamusimusimbuze
ni mujya mukora inkuru mujye mushiramo ibintu byose tubone ko ari inkuru yuzuye... ubuse umuntu ayisomye yamenya yapfuye azize iki?
May his soul rest in peace.
kuki iyo umuntu apfuye bakunda kubaza ngo azize iki? abantu bapfa kubera ko umunsi wabo wageze birahagije. muba mushaka se kumenya icyo yazize ngo mukirinde? ni hahandi uko wakwirinda kose ugera aho ukaririmbirwa TWAREMEWE KUZAJYA MW’IJURU
Ibyo uvuze sibyo.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Nkuko Umubwiriza 3:19,20 havuga,upfuye ajya mu gitaka.Wibuke ko ADAMU amaze gukora icyaha,Imana yamubwiye ko azapfa “agasubira mu gitaka”.Ntabwo yamubwiye ngo azajya mu muriro cyangwa ko azayitaba.Urundi rugero dusoma muli Intangiriro 37:35,igihe babwiraga Yakobo ko umwana we yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we “yitabye Imana”.Ahubwo yavuze ko napfa azasanga umwana we mu gitaka.Roho idapfa yahimbwe n’Umugereki utaremeraga Imana dusenga,witwaga PLATON.Yesu yavuze ko abantu bapfuye barizeraga Imana,nukuvuga barayumviraga kandi bakayishaka ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,azabazura ku munsi wa nyuma,akabaha ubuzima bw’iteka.Bisome muli Yohana 6:40.Abapfa bakoraga ibyo Imana itubuza,Bible yerekana neza ko biba birangiye batazongera kubaho. Uko niko kuri gushingiye kuli Bible.
Igihugu kigize igihombo gikomeye Imana imwakire mubayo twihanganishije umuryango wa nyakwigendera.
Igihugu kigize igihombo gikomeye Imana imwakire mubayo twihanganishije umuryango wa nyakwigendera.
Tumwifurije iruhukoridashira kandi Twihanganishije
umuryangowe