Prof Nshuti Manasseh yatanze ubutumwa bwihanganisha Abanya-Libya

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023, kuri Ambasade ya Libya mu Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), Prof Nshuti Manasseh, yanditse ubutumwa bwihanganisha igihugu cya Libya ku kaga cyatewe n’ibiza byibasiye icyo gihugu.

Prof Nshuti Manasseh yandika ubutumwa
Prof Nshuti Manasseh yandika ubutumwa

Ubwo butumwa bugira buti “Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije na Guverinoma ya Leta ya Libya muri ibi bihe bitoroshye, kandi tubifurije gukomeza guhirwa mu bikorwa by’ubutabazi bikomeje”.

Igihugu cya Libya giherutse kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura ihitana abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20.

Umujyi wa Derna ni wo wibasiwe cyane n’umwuzure waturutse ku mvura nyinshi, yibasiye Uburengerazuba bw’Amajyaruguru ya Libya, ugasenya ingomero ebyiri bituma habaho umwuzure wahitanye abatari bake ukanangiza ibikorwa remezo.

Guverineri w’Umujyi wa Derna, Abdulmenam Al-Ghaithi, yatangaje ko abantu bari hagati y’ibihumbi 18 na 20 ari bo bahitanywe n’uyu mwuzure, ashingiye ku turere tubiri twasenyutse burundu kubera uyu mwuzure.

Prof Nshuti Manasseh yatanze ubutumwa bwihanganisha Abanya-Libya
Prof Nshuti Manasseh yatanze ubutumwa bwihanganisha Abanya-Libya

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byafashe mu mugongo iki gihugu, nyuma yo guhura n’iki kiza babagenera ubutumwa bubihanganisha ku bw’abantu bahitanye n’uyu mwuzure.

Kugeza ubu Libye iracyashakisha abantu bahitanywe n’uyu mwuzure wasize iki gihugu iheruheru.

Abakora mu nzego z’ubutabazi baracyari mu gikorwa cyo gushakisha abantu barenga ibihumbi 20 baburiwe irengero mu mujyi wa Derna.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hakenewe inkunga yo gufasha abantu barenga ibihumbi 250, bagizweho ingaruka n’ibyo biza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka