Prof Nshuti Manasseh yakiriye Jo Lomas, intumwa idasanzwe ishinzwe CHOGM

Ku wa Mbere tariki 4 Mata 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh, yakiriye Ambasaderi Jo Lomas, intumwa idasanzwe ishinzwe CHOGM muri Guverinoma y’u Bwongereza.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko Amb. Jo Lomas yashyikirije Prof Nshuti Manasseh, ibaruwa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ijyanye n’inama ya CHOGM izaba muri Kamena uyu mwaka.

Inama ya CHOGM iteganyijwe kubera mu Rwanda mu cyumweru cyo kuva tariki 20 Kamena 2022, nyuma yo gusubikwa muri 2020 na 2021 kubera icyorezo cya Covid-19.

Ubwo hizihizwaga umunsi wa Commonwealth tariki 14 Gashyantare 2022, Ingoro ya Buckingham yatangaje ko Igikomangoma Charles, ariwe uzahagararira Umwamikazi muri iyi nama.

Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), isanzwe iba buri myaka ibiri ikabera mu gihugu kiba cyaratoranyijwe, igahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse mu bihugu 54 bigize Commonwealth. Akaba umwanya wo kuganira ku bibazo by’ingenzi bireba uwo muryango ndetse n’Isi yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka