Prof. Jean Bosco Gahutu yitabye Imana
Amakuru y’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 07 Nzeri 2020.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, abinyujije kuri Twitter, yagize ati "Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu. Yari umushakashatsi witanga kandi ukora cyane muri Kaminuza y’u Rwanda. Aruhukire mu mahoro."
Kaminuza y’u Rwanda na yo ibinyujije kuri Twitter, yemeje aya makuru, ivuga ko yitabye Imana kuri uyu wa mbere kandi ko urupfu rwa Gahutu ari inkuru ibabaje n’igihombo gikomeye.
Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko izahora izirikana uburyo Prof. Jean Bosco Gahutu yakundaga akazi kandi akarangwa n’ubwitange, by’umwihariko mu byerekeranye no guteza imbere ubushakashatsi.
Kaminuza y’u Rwanda yihanganishije umuryango we muri ibi bihe by’akababaro.
Biravugwa ko Prof. Jean Bosco Gahutu yitabye Imana ari mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akaba ari na ho yari amaze igihe kigera ku kwezi arwariye.
We are saddened to announce the loss of our beloved Prof J.B Gahutu who passed away today. We will always be grateful for his compassion, unwavering commitment & his pivotal role in promoting #research. Deepest sympathies to his family during this time of grief. #RIP Prof! pic.twitter.com/XO7bWIqe03
— University of Rwanda (@Uni_Rwanda) September 7, 2020
I am deeply saddened by the loss of Prof. Jean Bosco Gahutu; a very dedicated and hard working researcher @UCmhs @Uni_Rwanda. May He Rest in Eternal Peace! pic.twitter.com/Kjlorp9gju
— Dr. Valentine Uwamariya (@Dr_Uwamariya) September 7, 2020
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire mubayo kdi abo yahaye uburere in ukumusabira
Bya bikwangari biraje bivuge ngo yishwe na H.E PK.Muraje mwiyumvire rwose ingabo za satan ziyasaguze
U Rwanda rubuze umuntu wingenzi na Education muri rusange.Benshi muba doctors dufite,aba nurse n’abandi mubyerekeye health bamunyuze imbere.Imana ikomeze kuba hafi y’umuryango we😨😨😢
Nihanganishije cyane inshuti hamwe n’umuryango wa prof. Gahutu.
Aheza ni mwijuru, uwiteka adushoboze kubaho twiteguye.
Umuntu wese waremwe ni mana agira igihe cyo kubaho akagira nigihe cyo gupfa karemera uravuga aba ejo uvuge ko ali abandi gupfa icyo umuntu yaba cyose niryo herezo ryatwese ubu nigihe cyo ku musabira ngo aruhukire mumahoro no kwihanganisha umuryango byonyine*
Niyigendere.Natwe twese niho tugana.Ariko se koko "Yitabye Imana?"Reka turebe icyo Ijambo ry’Imana rivuga.Nkuko Umubwiriza 3:19,20 havuga,upfuye ajya mu gitaka.Wibuke ko ADAMU amaze gukora icyaha,Imana yamubwiye ko azapfa “agasubira mu gitaka”.Ntabwo yamubwiye ngo azajya mu muriro cyangwa ko azayitaba.Urundi rugero dusoma muli Intangiriro 37:35,igihe babwiraga Yakobo ko umwana we yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we “yitabye Imana”.Ahubwo yavuze ko napfa azasanga umwana we mu gitaka.Roho idapfa yahimbwe n’Umugereki utaremeraga Imana dusenga,witwaga PLATON.Yesu yavuze ko abantu bapfuye barizeraga Imana,nukuvuga barayumviraga kandi bakayishaka ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,azabazura ku munsi wa nyuma,akabaha ubuzima bw’iteka.Bisome muli Yohana 6:40.Abapfa bakoraga ibyo Imana itubuza,Bible yerekana neza ko biba birangiye batazongera kubaho. Uko niko kuri gushingiye kuli Bible.
RIP MY PROFESSOR!! UBU SE NI NDE UZINGERA KWIGISHA Anatomy and Physiology koko!!!
RIP Prof Gahutu. Izimpfu zamarabira kuba ntiti zaba professeur nizo kwibazaho pe! Amatangazo ababika muri uno mwaka amaze kuba menshi. Ndibuka prof Laurent Nkusi igihe apfa hari nundi mu prof. bakoranaga muri kaminuza nawe wahise upfa! Rero hakwiye kuba maso tukareba niba bataminjirirwa mugacupa naba agent ba Rusesabagina.
Twinganishije umuryango wabuze umuntu wabo
Ruhukira mu mahoro mubyeyi u Rwanda ruhombye intwali .Abo wigishije waduhaye ibyo warufite uko ushoboye twagukundag mubyeyi gusa imana igukunze kuturusha ruhukira mumahoro mubyeyi
Ruhukira mu mahoro mubyeyi u Rwanda ruhombye intwali .Abo wigishije waduhaye ibyo warufite uko ushoboye twagukundag mubyeyi gusa imana igukunze kuturusha ruhukira mumahoro mubyeyi
Ngo Imana imukunze kuturusha??Amadini koko yarabayobeje.None se ni Imana yamwishe?Uwo Imana ikunda,iramwica ikamwisubiza?Imana idusaba kuva mu madini yigisha ibinyoma.Shaka uwo mwigana bible ureke ubuyobe wigishijwe n’aho usengera.