Pro-Femmes Twese Hamwe iramagana abahishira ihohoterwa rikorerwa mu miryango

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yishimira ko mu myaka 30 imaze ishinzwe hari byinshi yagezeho biri mu ntego yayo yo kwimakaza ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa no guteza imbere umuco w’amahoro n’iterambere.

Ubwo tariki 16 Ukuboza 2022 bizihizaga imyaka 30 iyo mpuzamiryango imaze ishinzwe, bahuriye hamwe mu nama y’inteko rusange, baganira ku ngamba zo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina, himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu muryango utekanye.

Asobanura impamvu zo kuganira kuri iyo ngingo, Dr Liberata Gahongayire, Perezida w’impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, yagize ati “Impamvu twabishyizeho ni uko tuzi ko umuryango nyarwanda muri iki gihe wugarijwe n’ihohoterwa ahanini rikorerwa mu muryango bikagira ingaruka ku bana, bikanabavutsa uburenganzira, cyane cyane abakobwa bakiri bato, n’abadamu muri rusange.”

Dr Liberata Gahongayire, uyobora impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe
Dr Liberata Gahongayire, uyobora impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe

Dr Gahongayire agaragaza ko uruhare ruto rw’imiryango ari imwe mu nzitizi zibangamiye gahunda yo kurandura burundu iryo hohoterwa, dore ko kuba ridacika bituruka ku miryango igihishira abakoze ibyo byaha.

Ati “Hari abantu benshi babona uko guhohoterwa kw’abo bana ariko bakabihishira cyane cyane nko mu miryango ukabona umwana yahohotewe ariko kuko ari mwene wabo wamuhohoteye, cyangwa se umwe mu babyeyi be, bakabihishira kugira ngo uwo mubyeyi adafungwa, ukumva babishyize mu miryango, bigatuma iryo hohoterwa rigumaho ntiricike burundu.”

Dr Gahongayire Liberata, Perezida w’impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe, avuga ko bimwe mu byigiwe muri iyi nteko rusange ya 30 harimo no kuba hashyirwaho ingamba zirambye zo kurandura iki kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati “Buri wese abyumve nk’umuhamagaro n’inshingano ze zo kudahishira ihohoterwa, habeho gukumira gusambanywa.”

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Usta Kaitesi, wari Umushyitsi mukuru, yashimiye abanyamuryango ba Pro-Femmes Twese Hamwe ku bwo guhanga imirimo no gufatanya na Leta muri gahunda z’iterambere zinyuranye ndetse anizeza ubufatanyabikorwa n’urwego rw’imiyoborere abereye umuyobozi.

Dr. Usta Kaitesi
Dr. Usta Kaitesi

Yifashishije ubushakashatsi bwakozwe na RGB ku mpamvu zitera ihohoterwa, yasabye abitabiriye gushishikariza abaturage kwirinda ubusinzi, kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, gukomeza ubukangurambaga ku kuzamura imyumvire ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kudahishira uwahohoteye abana, kuganira hagati y’abagize umuryango, no gutanga amakuru nka bumwe mu buryo bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa.

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ihuza imiryango 53 igamije kwimakaza ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa no guteza imbere umuco w’amahoro n’iterambere. Yashinzwe tariki 18 Ukwakira 1992.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka