Prince Kid yagizwe umwere urukiko rutegeka ko ahita arekurwa

None tariki ya 2 Ukuboza 2022 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Prince Kid yagizwe umwere
Prince Kid yagizwe umwere

Umucamanza yavuze ko urukiko rwasuzumye impande zose z’abatangabuhamya ndetse rwumva n’uburyo Ishimwe Dieudonne yisobanuye ku byaha aregwa rusanga nta cyaha na kimwe kimuhama rusoma ko agizwe umwere ndetse rutegeka ko ahita afungurwa kuva uru rubanza rukimara gusomwa.

Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa rwashyizwe mu muhezo ndetse n’abatangabuhamya nta wigeze agaragara mu ruhame kabone n’ubwo Prince Kid we, atahwemaga kubisaba.

Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi tariki 25 Mata 2022 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, atangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Prince Kid
Prince Kid

Prince Kid kuva yatangira kuburana yifuje ko urubanza rwe rubera mu ruhame ariko urukiko rukamubwira ko rugomba kuburanishirizwa mu muhezo kubera impamvu z’umutekano w’abatangabuhamya.

Abitabiriye iri somwa ry’uru rubanza bishimiye icyemezo cy’urukiko ndetse bemeza ko mu Rwanda hari ubutabera bukora neza.

Nikuze Annonciate umwe mu baje kumva isomwa ry’uru rubanza yavuze ko imitima yabo inezerewe nyuma yo kumva hafashwe icyemezo kitabogama kuko byagaragara ko hari indi mpamvu ituma Prince Kid afungwa batazi.

Nikuze yirinze kuvuga isano agirana na Prince Kid avuga ko atari ngombwa, ariko yongeraho ko ikintu cy’ingenzi ari uko afunguwe kuko ari byo bifuzaga.

Ati “Bitewe n’uko ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 16 twumvaga bitari bube byiza ariko rwose turashimira abayobozi bacu bakorana ubushishozi kuko rwose habayeho gutanga ubutabera buboneye”.

Umva ibyo Prince Kid yatangaje agisohoka muri gereza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubutabera ni sawa turashimira ko bwakoranye ubushishozi busanganywe arko twasabaga abamushinjaga ibyo byaha bamubeshyra nabo bakurikiranwe ba ryozwe ubinyoma byabo

Alias yanditse ku itariki ya: 2-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka