Premier Bet Rwanda na Rotary Club Kigali Gasabo bageneye inkunga abarokotse Jenoside b’i Bugesera
Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, sosiyete y’imikino y’amahirwe, Premier Bet Rwanda, na Rotary Club Kigali Gasabo, bageneye abarokotse Jenoside inkunga izabafasha gutwara no kugabanya ikiguzi cyo kugeza umusaruro ku isoko no kwinjiza amafaranga.
Iyi nkunga ifite agaciro ka miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda irimo moto ya Lifan y’amapine atatu itwara imizigo, ibikoresho byifashishwa n’abahinzi mu murima (inkweto, ibisarubeti, ingofero), amafaranga yo gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga yagenewe umuntu umwe. Harimo kandi n’amagare atanu yahawe imiryango itanu ndetse n’amafaranga ibihumbi 100.
Iyi nkunga yatanzwe ku wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023, ishyikirizwa itsinda ry’abarokotse Jenoside ryitwa ‘Icyizere cy’Ejo Hazaza’ ribarizwamo abantu 20 riherereye mu Kagari ka Kibenga, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera.
Umuyobozi Mukuru wa Premier Bet, Apostolos Kalodoukas, na Perezida wa Rotary Club Kigali Gasabo, Victor Nkindi, ni bo batanze ku mugaragaro iyo nkunga.
Ni igikorwa cyabereye imbere y’abayobozi b’inzego z’ibanze barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange n’uw’Akagari ka Kibenga, ndetse n’uhagarariye Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi Mukuru wa Premier Bet, Apostolos Kalodoukas, yavuze ko muri gahunda y’iyi sosiyete mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage (Premier Bet Projects’ Corporate Social Responsibility, CSR) bafite intego yo gufasha abaturage kugira imibereho myiza no guteza imbere ubukungu. Ni mu gihe binyuze muri Rotary Club Kigali Gasabo, bagaragaje imiryango ikeneye byihutirwa inkunga y’ibikoresho mu kuborohereza kugeza umusaruro ku isoko.
Kalodoukas yavuze ko binyuze muri iyo gahunda umwaka ushize, batanze ibibuga bibiri bya Basketball, batanga n’ibikoresho byo kubakira abangirijwe n’ibiza ndetse bagenera inkunga abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Bugesera.
Ati: “Mu byo dukora byose muri Premier Bet, turifuza rwose kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage. Nk’uko abayobozi babivuze, umuntu wese ufite igare ashobora kwinjiza idolari rimwe n’igice ($1.5) ku munsi, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera ku 1,700. Iyi rero ni yo ntego ya gahunda yacu.”
Victor Nkindi wa Rotary Club Kigali Gasabo, yavuze ko ikigamijwe mu rugendo rw’iminsi 100, ari Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyigikira abarokotse kugira ngo babashe guhangana n’imbogamizi bahura na zo mu iterambere ry’ubukungu ndetse asaba n’ibindi bigo ko byagakwiye kwigana iyi gahunda.
Akagari ka Kibenga kari mu gice cy’icyaro, bigatuma abagatuye batagira amahirwe ahagije mu kwinjiza amafaranga bakura mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Inkunga mu bikoresho yahawe abibumbiye mu itsinda ‘Icyizere cy’Ejo Hazaza’ izabafasha gutwara umusaruro wabo bawugeza ku masoko, bikazongerera amahirwe abaturage n’agace batuyemo kubasha gutwara umusaruro ukomoka ku buhinzi bifashishije ikinyabiziga bahawe cy’amapine atatu, gifite ubushobozi bwo kwikorera ibiro bibarirwa mu magana.
Iki kinyabiziga bahawe kizabafasha ubwabo nk’itsinda mu kwinjiza amafaranga ndetse inyungu yacyo ikazagera no ku bandi bahinzi bagenzi babo bari basanzwe bahuje ibibazo, bikazarushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’Akagari ka Kibenga.
John Hakizimana, umuyobozi w’iri tsinda ry’abarokotse Jenoside mu Kagari ka Kibenga, yavuze ko inkunga bahawe yo kubafasha gutwara umusaruro wabo, ije guteza imbere abahinzi kuko byabatwaraga amafaranga menshi kugira ngo bageze umusaruro wabo cyane cyane imboga ku isoko.
Hakizimana yagize ati: “Bizadufasha gutwara umusaruro w’abanyamuryango bacu ndetse n’abaturage muri rusange kugira ngo twinjize amafaranga, akaba ari amahirwe akomeye y’ubucuruzi azatuzanira iterambere.”
Hakizimana avuga ko mbere batangaga amafaranga agera ku bihumbi 20 y’u Rwanda kugira ngo babashe gutwarirwa toni imwe y’umusaruro ariko ubu bitazongera kubatwara icyo kiguzi, ahubwo bagiye gutangira kwinjiza.
Mu Karere ka Bugesera, amagare asanzwe akoreshwa nk’uburyo busanzwe bw’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu ariko kandi kikaba n’ikimenyetso mu kugira imyumvire yagutse mu mibereho kuko muri aka Karere abagore n’abagabo batwara amagare kimwe.
Zahara Mujawimana, umuhinzi w’imboga akaba na nyina w’abana babiri uri mu bahawe igare, avuga ko kimwe n’abagore benshi mu Karere ka Bugesera, yatwaraga umusaruro ku mutwe awujyanye ku isoko, ariko igare yahawe rigiye kumuruhura kuko yatakazaga igihe ndetse agakora n’urugendo rurerure bikamutera umunaniro.
Ati: “Ibibazo byarangiye. Ubu nzakoresha igihe gito n’imbaraga nke kandi mbone n’umwanya wo kwita ku bana banjye.”
Uhagarariye IBUKA, Emmanuel Rwiririza, yashimiye imiryango yombi ku bw’iyo nkunga, avuga ko igiye kongera kugarurira icyizere n’ubudaheranwa ku barokotse Jenoside.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Ephraim Sebarundi, yasabye abagenerwabikorwa gukoresha neza inkunga bahawe kugira ngo bazafashe abandi barokotse Jenoside ndetse n’abaturage muri rusange.
Sebarundi yavuze ko babifashijwemo na Guverinoma, aba bagenerwabikorwa bakwiye gushyiraho gahunda y’uburyo bwo gukoresha inkunga bahawe kugira ngo ibabyarire inyungu mu buryo bw’amafaranga mu rwego rwo kubafasha kugira imibereho myiza.
Sebarundi yagize ati: "Tuzabaha umukozi ushinzwe koperative uzabafasha gutegura umushinga w’ubucuruzi uzashyirwa mu bikorwa mu kubabyarira inyungu mubasha gukorana n’abandi bahinzi mu kubatwarira umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, nk’abantu mufite isoko ry’ubwikorezi muri aka gace."
Inkunga yatanzwe na Premier Bet Rwanda na Rotary Club Kigali Gasabo yitezweho gufasha abaturage kugera ku iterambere rikomeye. Kongera ubwikorezi bw’umusaruro w’ubuhinzi no kuwugeza ku masoko, ndetse no gushyigikira abaturage bo muri ako gace mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Izafasha cyane cyane abagore, n’urubyiruko rwo mu miryango itishoboye bagorwaga n’ingendo, imirimo ivunanye, kugera ku bikorwa by’imari n’ibindi.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|