Politiki imwe iyo ipfuye n’izindi zirapfa - Minisitiri Ingabire

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ingabire Assoumpta, atangaza ko iyo politiki imwe mu Gihugu ipfuye, n’izindi zipfa kuko imirongo ya politiki ngari y’Igihugu yuzuzanya.

Abaturage bakoranye umuganda na Minisitiri Ingabire
Abaturage bakoranye umuganda na Minisitiri Ingabire

Yabitangaje mu gikorwa cyo gusoza umuganda wa nyuma w’ukwezi kwa Gicurasi 2022, aho yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ruhango, Umurenge wa Mwendo mu gusibura imirwanyasuri no guharura umuhanda.

Minisitiri Ingabire yavuze ko iyo abaturage barwanyije isuri, baba barengeye ibidukikije, banarwanyije ibiza, kandi ko ibyo bikorwa byose byuzuzanya mu cyerecyezo kigari cya politiki y’Igihugu.

Avuga ko nk’uko Akarere ka Ruhango kaza mu myanya ya mbere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, bituma ubuzima bwabo bumera neza kandi ko uburyo bukoreshwa bukwiye no gukoreshwa mu gusubiza abana mu mashuri, kuko u Rwanda rufite icyerecyezo cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Minisitiri Ingabire atiyura mu muringoti
Minisitiri Ingabire atiyura mu muringoti

Yanasabye abaturage kwita ku mikurire y’abana banoza imirire, no gukomeza gufatanyiriza hamwe kuzuzanya no guhugurana mu miryango kunoza imirire, ahakenewe imbaraga za Leta zigatangwa.

Minisitiri Ingabire yibukije ko iterambere ry’ingo rishingira ku kubakira ku rukundo mu rugo, umugabo n’umugire birinda amakimbirane, kubyara abo bashoboye kurera kugira ngo babashe kubitaho.

Agira ari "Iyo ufite abana benshi nta mwanya ugira wo kwita ku iterambere ry’urugo, ahubwo usanga uhora wiziritse kuri ba bana nta n’icyo ufite cyo kubaha".

Gusibura imiringoti no kurwanya isuri bigamije kurwanya isuri no kwirinda ibiza
Gusibura imiringoti no kurwanya isuri bigamije kurwanya isuri no kwirinda ibiza

Uwambajimana Angelique wo mu Murenge wa Mwendo, avuga ko ubuzima bwabo babukesha gukora biteza imbere mu buhinzi n’ubworozi, bakunganirwa no kuba ntawe urwara ngo ahere hasi kuko bishyurira igihe ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati "Ubu umwaka utaha wa Mituweli twamaze kuyishyura, amatsinda yo kwizigamira niyo adufasha kwishyurira igihe, ibyo bituma ntawe urembera mu rugo, ahubwo arivuza agakira agakomeza imirimo ye".

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko imirenge ikigenda biguru ntege igiye kwegerwa kugira ngo yigire ku yamaze gutera intambwe, mu kubahiriza gahunda za Leta harimo nko kwizigamira muri ejo heza no kwisungana mu kwivuza.

Guharura imihanda ni ukunoza isuku no koroshya imigenderanire
Guharura imihanda ni ukunoza isuku no koroshya imigenderanire

Avuga ko abaturage bo mu Murenge wa Mwendo bifuza guhabwa amashanyarazi n’amazi nabo bakikorera ibyo bashoboye, bityo bakabasha gufasha abayobozi gushyira mu bikorwa politiki y’Igihugu.

Minisitiri Ingabire avuga ko iyo politiki imwe ipfuye n'izindi zipfa bikagira ingaruka ku baturage
Minisitiri Ingabire avuga ko iyo politiki imwe ipfuye n’izindi zipfa bikagira ingaruka ku baturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka