Polisi yongeye kuburira abishora mu bujura

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, akomeje kuburira urubyiruko rw’abahungu (bita insoresore) rwavuye iwabo mu cyaro, rukaba rurimo gufatirwa mu bujura, gusubirayo bakajya guhinga.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

CP Kabera avuga ko hari insoresore zigera muri 800 zimaze gufatwa mu mezi abiri ashize, ziganjemo abataye ishuri bakava iwabo mu cyaro baza mu mijyi, ndetse n’abahoze mu bigo ngororamuco.

Hari ibice by’Umujyi wa Kigali n’ahandi mu Rwanda ubu byiganjemo ubujura, ariko Umuvugizi wa Polisi ahumuriza abaturage, avuga ko ubu hari amaso menshi afasha Polisi gucunga umutekano.

CP Kabera aburira urwo rubyiruko, arusaba gusubira iwabo bagakura amaboko mu mifuka, bagafatanya n’ababyeyi mu bikorwa by’iterambere.

CP Kabera ati "Imbaraga ufite niba utazikoresheje ukumva ko uzahagarara gusa uvuga uti ’reka ndebe uwo ndi bwibe’, ntekereza ko bitazashoboka".

Ati "Akazi ntabwo kaza kagushaka ngo kagusange ku Giticyinyoni, aho urubyiruko rwirirwa ruhagaze rwiba imifuka y’amakara. Niba hari imihanda, amakoperative, inyubako, guhinga ibishanga, gutera amashyamba n’ibindi, urwo rubyiruko ntirwavuga ruti reka tujyeyo dukore tugifite imbaraga!"

Ikiganiro ku bijyanye n’ubujura buvugwa muri iki gihe, Umuvugizi wa Polisi yakigiranye na Televiziyo y’u Rwanda ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylivere, kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata 2023.

Dr Nahayo avuga ko ikibazo cy’ubujura kidaterwa ahanini n’inzara, ahubwo abenshi ngo ni uko bahisemo uwo mwuga wo kwiba. Akavuga ko muri ako karere hari imirimo itandukanye itabona abayikora irimo ubwubatsi, ibirombe by’imicanga n’indi.

Mayor Nahayo ati "Bibaye ari no gukemura ikibazo cy’ubujura, aba bose biba twababwira tuti nimuze tubashakire akazi kandi ibyo twabishobora, ariko ikibazo ntabwo tubabona, ntibabishaka, ndetse tugeze n’aho ubona abaturuka mu tundi turere aribo baza gukora akazi".

Umuvugizi wa Polisi yunganira uyu muyobozi w’Akarere, avuga ko habayeho ubuyobe bw’urubyiruko ngo rurimo gutererana ababyeyi mu mirimo y’ubuhinzi, ubwubatsi n’indi isaba imbaraga.

CP Kabera akavuga ko Inzego Nkuru z’Igihugu, zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ngo zirimo gushaka igisubizo kizahera ku rwego rw’umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka