Polisi yiteguye gukora ibishoboka kugira ngo ingamba zafashwe zubahirizwe
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yiteguye gukora ibishoboka mu buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo ingamba nshya zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri zijyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zubahirizwe.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, ubwo abanyamakuru baganirizwaga n’inzego zitandukanye za Leta kuri izo ngamba nshya zizatangira gukurikizwa ku wa 17 Nyaganka 2021.
Ari gahunda ya Guma mu Rugo ndetse na Guma mu Karere ngo si bishya kuri Polisi, ndetse no ku Banyarwanda muri rusange, ikiri ngombwa kandi gisabwa ngo ni uko bakubahiriza amabwiriza kuko kutayubahiriza bigira ingaruka.
Kubaho kwa Guma mu Rugo cyangwa Guma mu Karere biba bifite impamvu yabiteye kandi ituruka ku kutubahiriza amabwiriza.
CP Kabera avuga ko Polisi yiteguye mu buryo bwose bushoboka, yaba ubw’abantu n’ubw’ibikoresho.
Ati “Polisi yiteguye mu buryo bwose bushoboka bwaba ubw’abantu, ibikoresho ndetse n’ikoranabuhanga kugira ngo izi ngamba zafashwe zubahirizwe, cyane ko atari bwo bwa mbere kuko tumaze umwaka n’amezi ane duhanganye n’iki cyorezo. Gahunda ya Guma mu Rugo ntabwo ari nshya kuri Polisi, n’Abanyarwanda ntabwo ari nshya kuri bo, ahubwo icyo basabwa n’ukubahiriza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda kino cyorezo”.
Akomeza avuga ko Police yiteguye kandi gukomeza gutanga serivisi aho ari ngombwa, ari na ho ahera asaba abaturarwanda gusaba impushya yaba izo kugenda cyangwa gukora ibindi bintu bitandukanye bafite impamvu zifatika, ndetse no gukora ibintu bigaragara.
Ati “Byaje kugaragara ko abantu benshi basaba impushya bashaka kugenda gusa. Ndagira ngo mvuge ko iyo habaye gahunda ya Guma mu Karere, akarere kaba gato cyane ku muntu, ubwo mu rumva iyo byabaye Guma mu rugo sinzi uko umuntu yabigereranya. Ni yo mpamvu mujya mubona iyo hafashwe ibyemezo nk’ibi abantu babivugaho ibintu byinshi cyane bitandukanye”.
Mu byumweru bibiri bishize ubwo hashyirwagaho gahunda ya Guma mu Karere hasabwe impushya ibihumbi 77, bivuze ko ku munsi byibuze hasabwaga impushya 5500, aho abenshi muri bo bavugaga ko ari abahinzi-borozi, ariko Polisi ije kugenzura isanga atariko bimeze, ngo kuri iyi nshuro byose barabyiteguye ku buryo ntawe uzabanyura mu rihumye.
Reba muri iyi Video ingamba za Polisi muri iyi Guma mu Rugo
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
RNP ntigire ikibazo natwe abaturage turashaka ko iki cyorexo kirangira. Tuzakomereza kybahiriza ingamba. Arioo namwe mujye mwubaha abaturage.
Mperutse kubona umupolisi akura umushiferi mu modoka ari wenyine ajya kumugunga. Aka si akarengane koko?
Ntimunyonge iyi nkuru
Njyewe ntuye mu murenge was nyagatare, akarere ka nyagatare, mpinga mu murenge wa tabagwe Hari birometero birenga bitanu ndimo gusarura ibigori byanjye Kandi kugerayo ngomba gutega moto ubu ntizemerewe gutwara abantu mwagira inama Y’ukuntu nabona uruhushya rwa moto yarya itwara gusarura ibigori byanjye nibura kumara icyumweru.
Murakoze
Njyewe ntuye mu murenge was nyagatare, akarere ka nyagatare, mpinga mu murenge wa tabagwe Hari birometero birenga bitanu ndimo gusarura ibigori byanjye Kandi kugerayo ngomba gutega moto ubu ntizemerewe gutwara abantu mwagira inama Y’ukuntu nabona uruhushya rwa moto yarya itwara gusarura ibigori byanjye nibura kumara icyumweru.
Murakoze