Polisi yerekanye abantu batorotse #GumaMuRugo i Rusizi n’abavuye Uganda bafatirwa i Kigali

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu babiri batorotse gahunda ya #GumaMuRugo bava mu Karere ka Rusizi bafatirwa mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’abandi batatu bavuye muri Uganda banyuze mu nzira zitemewe na bo bafatirwa i Kigali.

Kuva tariki ya 04 Kamena 2020, igice kimwe cy’Akarere ka Rusizi, ni ukuvuga imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu, ndetse n’igice cya Gihundwe, byasubijwe muri gahunda ya guma mu rugo, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Nyuma Umurenge wa Nkombo na wo waje kongerwa mu bajya muri Guma mu rugo.

Ni nyuma y’uko ku itariki 03 Kamena 2020, ingendo zari zemerewe gufungura mu gihugu hose, haba ku modoka zitwara abantu mu buryo rusange ndetse no kuri moto, ariko kuri uwo munsi mu Karere ka Rusizi hakarara habonetse abantu batanu banduye Coronavirus, bituma ako gace ndetse n’Akarere ka Rubavu biba bishyizwe muri gahunda ya guma mu rugo.

Abo baturage bose uko ari batanu bahise bashyirwa mu kato mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya Kigali, ari na ho Polisi yaberekaniye.

Aba bo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Aba bo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Aba baturage biyongereyeho abandi 12 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali biganjemo abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bamwe bafashwe basinze, batwaye ibinyabiziga bararengeje isaha ya saa tatu iteganyijwe ko abantu baba bageze mu rugo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yagize ati “Aba bari kurenga ku mabwiriza bakwiye kumenya ko nta muntu uri ndakorwaho kuri iki cyorezo, ni yo mpamvu dukangurira Abanyarwanda kuva muri aya makosa”.

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, asaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, asaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanavuze ko ikigamijwe atari ugufata no guhana abarenga kuri aya mabwiriza, ko ahubwo Polisi igamije gukangurira abaturage kurushaho kumva ubukana bw’iki cyorezo bakakirinda 100% kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugihashya.

Aba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bo, berekaniwe ku biro bya Polisi bya Remera mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka