Polisi yerekanye abantu barindwi bakekwaho kwiba ibikoresho byo kwa muganga

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi bafatanywe ibikoresho byo kwa muganga birimo ibipima indwara zitandukanye zirimo na Covid-19, bikekwa ko babyibye.

Ibyo bafatanywe ahanini ni ibyo gupima abantu icyorezo cya SIDA, diyabete ndetse n’ibyo gupima Covid-19, bakavuga ko babikuraga mu bubiko bw’imiti bw’ibigo byita ku buzima bya Leta bakajya kubicuruza mu mavuriro y’abigenga.

Umwe mu bafashwe waguze ibyo bikoresho akajya kubicuruza, asobanura uburyo abibonamo n’ababimuzanira.

Yagize ati “Ncuruza imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga, ababinzanira ahanini ni abakora mu mavuriro ya Leta, cyane cyane abakora muri laboratwari cyangwa abandi bakora kwa muganga banzanira ibyo gupima indwara nka SIDA. Iyo maze kubibagurira nanjye mbigurisha mu mavuriro y’abigenga nkarenzaho inyungu yanjye”.

Akomeza avuga ko ibyo bikorwa amaze igihe abikora kuko yabitangiye muri 2017, akemeza ko atari azi ko binyuranyije n’amategeko.

Bimwe mu byo bafatanywe
Bimwe mu byo bafatanywe

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko ibyo bikorwa ari bibi kuko ibyo bacuruza batabyemerewe kandi ko bidafite ubuziranenge.

Ati “Uko mubibona ni ibikoresho n’imiti ivanwa mu mavuriro ya Leta bakajya kuyicuruza mu bigenga kandi bigakorwa n’abantu batize ubuganga, bivuze ko nta buziranenge biba bifite, mbese bagamije inyungu zabo gusa ntabwo ari ukuvura Abanyarwanda. Ndasaba abantu bose baba abashinzwe umutekano, abanyamakuru n’abaturage kwamagana ibi bintu kuko byangiza ubuzima”.

Ati “Turashimira abaturage badufashije mu kuduha amakuru kugira ngo bafatwe. Ubu tugiye kubashyikiriza RIB ibakorere amadosiye kuko murabona ko ari ukunyereza umutungo w’igihugu, bityo bahanwe hakurikijwe icyo amategeko ateganya”.

CSP Africa Sendahangarwa Apollo
CSP Africa Sendahangarwa Apollo

Polisi yanerekanye kandi abandi bantu bafashwe bacuruza magendu y’amavuta yo kwisiga ndetse n’amashashi yaciwe ku isoko ryo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka