Polisi yatangiye gusangisha impushya abazikoreye mu turere iwabo

Ubwo Polisi y’Igihugu yashyikirizaga bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare na Gatsibo impushya zabo zo gutwara ibinyabiziga batsindiye yongeye kwibutsa ko abantu bakwiye kwirinda inzira zitemewe mu kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Iyi gahunda ya Polisi y’igihugu yo gusura abaturage mu turere twabo ngo ni ukugira ngo barusheho gukemura ibibazo byabo ahanini bijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Komiseri George Rumanzi uyobora ishami rishinzwe umutekano mu muhanda avuga ko ibibazo bijyanye no kuba hari abakorera impushya ariko bagatinda kuzibona biterwa ahanini no kuba zatangirwaga i Kigali gusa. Ubu buryo ngo bamaze kubuhindura bakajya basangisha abatsindiye impushya mu turere iwabo.

Komiseri George Rumanzi uyobora ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yakira ibibazo by'abaturage.
Komiseri George Rumanzi uyobora ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yakira ibibazo by’abaturage.

Mu kiganiro n’abaturage hashashwe inzobe maze bamwe bemera ko babonye impushya z’agateganyo baziguze. Hari uwabajije niba yakwemererwa gukorera urundi ruhushya kuko urwa mbere rwavumbuwe ko ari uruhimbano bityo urwa burundu yatsindiye ntiyarubona.

Mu gusubiza ibi bibazo komiseri wa polisi uyobora ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, George Rumanzi, yasobanuye ko ibibazo nk’ibi ari bimwe mu bituma bamwe batsindira impushya za burundu nyamara barazikoreye ku z’agateganyo z’impimbano.

Uyu muyobozi rero akaba yasabye abaturage kujya banyura mu nzira nzima aho kwiringira ababarwara utwabo ngo barazibashakira. Komiseri George Rumanzi yasobanuriye abaturage ko ufatiwe mu byaha nk’ibi ahanwa n’amategeko harimo n’igifungo.

Bamwe mu baturage baje kubaza ibibazo bijyanye n'impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Bamwe mu baturage baje kubaza ibibazo bijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 16/05/2014 polisi y’igihugu yaje yitwaje impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu zigera kuri 70. Rurangirwa Jean d’Amascene yari amaze hafi imyaka 3 atarabona uruhushya rwe rwa burundu yatsindiye. Akimara kurushyikirizwa yashimye iyi gahunda ya Polisi y’igihugu yo kwegera abaturage kuko ibibazo bikemuka byihuse.

Biteganijwe ko iki gikorwa cyo kwegera abaturage mu turere twabo kizagera no mu gihugu cyose. Ibi ngo bikazafasha mu kumenya no gukemura ibibazo by’abaturage bijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Sebasaza Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 2 )

ubu buryo police yazanye burashimishije cyane bazaze nahano Rusizi kuko hari benshi bandikishije kandi bamaze igihe kirekire batarazibona

damascene yanditse ku itariki ya: 16-05-2014  →  Musubize

ubu buryo police yazanye burashimishije cyane bazaze nahano Rusizi kuko hari benshi bandikishije kandi bamaze igihe kirekire batarazibona

damascene yanditse ku itariki ya: 16-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka