Polisi yatangaje igihe cyo gusubukura kugenzura ubuziranenge bw’imodoka

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kugenzura ibinyabiziga, yatangaje ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizasubukura imirimo yacyo ku wa 04 Kanama 2020.

Ni igikorwa kigiye gusubukurwa nyuma amezi ane cyari cyarahagaze kubera kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Polisi ivuga ko izatangira isuzuma ibinyabiziga byihariye birimo; ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu mu burvo byishyuza, harimo bisi na minibisi.

Hari ibinyabiziga binini bitwara ibintu birimo amakamyo akurura, makuzungu, amakamyo afite imitambiko itatu hamwe na fuso.

Polisi itangaza ko abantu bari barishyuye ndetse bakanahabwa gahunda yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo mbere y’uko ikigo gisubika imirimo muri werurwe 2020, ari bo bazahabwa amahirwe ya mbere kandi ntibazishyuzwa bushya.

Imirimo myinshi kuva tariki ya 21 Werurwe 2020 mu Rwanda yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19, cyahageze tariki 14 Werurwe 2020.

Mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ishami rya Polisi rishinzwe ubuziranenge bw’ibinyabiziga na ryo ryari ryarahagaritse gusuzuma ibinyabiziga mu gihe bimwe bitari byemerewe kugenda ibindi biri mu duce twashyizwe muri guma mu rugo.

Ibitekerezo   ( 4 )

Niryari ibizamini bya driving license bizatangira?

Innocent Bajoje yanditse ku itariki ya: 1-08-2020  →  Musubize

Nibyo nibafungure leta Ibone icyo ihemba abakozi badufasha mu buzima bwa buri munsi ndetse bakoreshe n’ibizami byo gutwara ibinyabiziga gusa bajye bakira abaringaniye kandi batware buhoro abaturage kuko ubushobozi bwaracogoye.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Nibyo nibafungure leta Ibone icyo ihemba abakozi badufasha mu buzima bwa buri munsi ndetse bakoreshe n’ibizami byo gutwara ibinyabiziga gusa bajye bakira abaringaniye kandi batware buhoro abaturage kuko ubushobozi bwaracogoye.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Mwarimukwiriye konjyera iminsi agafaranga ntikaraboneka

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 30-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka