Polisi yasubukuye kwandikisha no kongeresha agaciro impushya

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko serivise zo kwandikisha no kongeresha agaciro impushya z’agateganyo n’iza burundu, zasubukuwe.

Ibizamini by'uruhushya rw'agateganyo byatangiye gukorerwa ku ikoranabuhanga
Ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo byatangiye gukorerwa ku ikoranabuhanga

Mi itangazo yanyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abantu ko abafite ibinyabiziga byafashwe barenze ku mabwiriza ya gahunda ya #GumaMuRugo, na bo bagana ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, cyangwa se bagahamagara 0788311815 bagafashwa.

Kuva hajyaho amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, zimwe muri serivisi zitangwa na Polisi y’u Rwanda zahise zisubikwa.

Muri zo harimo ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iza burundu zo gutwara ibinyabiziga.

Kwandikisha izo mpushya ndetse no kuzongeresha agaciro kandi na byo byahise bisubikwa.

Hasubitswe kandi serivisi zo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga (controle technique).

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda igenda isubiza abayibaza igihe izindi serivisi zizasubukurirwa, ibamenyesha ko nizisubukurwa bazabimenyeshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abazakora ikizamini cya police natwe mutubarize.murakoze

NSANZABEZA Innocent yanditse ku itariki ya: 8-05-2020  →  Musubize

Mwiriwe? Muzatubatize nk’abantu bari bafite code yo gukorera definitif categorie, itariki yo gukoreraho ikaba yararenze kubera ibi bihe twinjiyemo Kandi provisoir ikaba yaramaze ya myaka ibiri iba yemerewe icyo bazamufasha cg niba iyo code yari afite izaba imfabusa akazakorera indi provisoir. Murakoze

HAKIZIMANA Thomas yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

nonese ko kujya ikigali no kuvayo bitemewe, mwatubarije ukuntu tuzandikisha impushya

nsabumukiza steven yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

ingendo hagati yintara numugi wakigali kozitemewe ikizamini cyakorwa gute murakoze mudusubize

twizeyimanajmv yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka