Polisi yashyizeho ubufatanye n’itangazamakuru
Polisi y’igihugu igiye kujya ifatanya n’itangazamakuru mu gukumira ibyaha, guharanira uburenganzira bwa muntu ndetse no kwita kuri gahunda zigamije iterambere rirambye ry’igihugu muri rusange.
Kuri uyu wa kabiri tariki 13/11/2012, Polisi yagiranye inama n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru hamwe n’abanyamakuru, igamije gukumira ibyaha bigenda birushaho gukaza umurego mu Rwanda, ndetse no gukemura ibibazo birebana n’uburenganzira bwa muntu n’iterambere muri rusange.
Hagiyeho Komite igizwe na Polisi y’igihugu, Inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) ndetse n’Inzu y’itangazamakuru (Maison de la Presse), ikazajya itegura kandi igatumiza inama ihuriweho na Polisi hamwe n’abanyamakuru, buri mezi atatu.
Ibyaha bisigaye byararushijeho kongera umurego muri iki gihe, birimo ubwicanyi n’urugomo, ihohoterwa mu ngo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, amakosa atuma habaho impanuka, ibyaha bijyanye n’ikoranabuhanga, ubujura na ruswa; nk’uko Umuyobozi wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel Gasana yabisobanuye.
Yagize ati: “Ndemera ntashidikanya neza ko itangamakuru rigiye kudufasha guhindura umuryango nyarwanda, bitewe n’imbaraga rifite, kuko ryumvwa na benshi, kandi bagakurikiza ibyo rivuze.”
Umuyobozi wa Polisi yasabye abanyamakuru kwitwara neza, kugendana ibyangombwa bibaranga, ndetse no gukora inkuru zigamije kubaka igihugu, aho kugisenya cyangwa kutagira icyo zimara.

Yanasabye itangazamakuru ko, uretse gukangurira abaturage gukurikiza amategeko, rigomba gukora inkuru nyinshi zirebana na gahunda z’iterambere rusange, nko kurengera ibidukikije.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’itangazamakuru, Emmnuel Mugisha, yashimangiye ko itangazamakuru rifite inshingano zo guteza imbere igihugu, aho kugisenya, kuko “umunyamakuru ari umunyarwanda mbere y’uko aba umunyamakuru.”
Ku rundi ruhande abanyamakuru basabye Polisi kujya yakira ibibazo bayigaragariza, bishingiye ku ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Ikibazo cyo gufatira za moto mu gihe kingana n’ukwezi iyo abazitwaye bagaragaweho amakosa, uburyo abakekwaho amakosa batabwa muri yombi, bafungwa n’aho bafungirwa, gusohora abaturage mu mazu mu gihe cy’amarangiza rubanza, biri mu bibazo abanyamakuru basabye Polisi gusuzuma.
Umuyobozi wa Polisi yashubije ko hari ibibazo byakemutse birimo gufatira za moto, ariko na none ngo hari n’ibitareba Polisi, birimo icy’amarangizarubanza kireba inzego z’ubutabera, kuko arizo zisohora impapuro zo gutwara imitungo y’abantu no kuyiteza cyamunara.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|