Polisi yamufashe agemuye ibiro 50 by’urumogi i Kigali
Umusore witwa Iranzi Emmanuel w’imyaka 23 yafatanywe ibiro 50 by’urumogi yari agemuye mu mujyi wa Kigali ku mugoroba washize.Afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro muri Rwamagana.
Uyu musore yafatiwe mu modoka Toyota Hiace RAA 803 V yari ijyanye abagenzi i Kigali ibavanye ahitwa Nyakarambi mu karere ka Kirehe tariki 21/03/2012.
Iyi modoka yageze ahitwa mu Kabuga ka Musha mu karere ka Rwamagana ihagarikwa n’inzego z’umutekano ngo bayisake. Iranzi Emmanuel yabonye batangiye kureba mu mitwaro yarimo, asohoka mu modoka ariruka bamufata atararenga umutaru.
Umutwaro yari yashyize mu modoka baje kuwusangamo urumogi rupima ibiro bisaga 50. Iranzi yari yazengurukije urwo rumogi imyenda myinshi, bigaragara nk’aho ari ikizingo cy’imyenda bafungira mu byitwa amabalo.

Iranzi avuga ko urwo rumogi yari arushyiriye uwamutelefonnye ari muri Kigali, akamubwira abarumuha n’aho ari burumushyikirize ageze muri Kigali.
Umushoferi n’umufasha we bita convoyeur nabo batawe muri yombi na polisi bashinjwa ubufatanyacyaha, ariko bo barabihakana bavuga ko batwaye umugenzi nk’abandi benshi bari mu modoka yabo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|