Polisi yahumurije abagenda muri Kigali ko CHOGM itazatuma imihanda ifungwa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yamaze impungenge abazaba bagenda mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’Inama ya CHOGM, ko imihanda itazaba ifunzwe nk’uko babikeka.

CP John Bosco Kabera avuga ko nta mihanda izafungwa mu gihe cya CHOGM
CP John Bosco Kabera avuga ko nta mihanda izafungwa mu gihe cya CHOGM

CP Kabera avuga ko umuhanda uzaba ushobora gufungwa akanya agato mu gihe abashyitsi bagiye kuwukoresha batambuka, ariko nyuma yaho ibinyabiziga bisanzwe bigakomeza kuwungendamo.

CP Kabera yaganirije na Radio Rwanda agira ati “Inama aho zateganyirijwe kubera ni ahantu hatandukanye hirya no hino mu mahoteli, nta nama izabera mu muhanda, kubera iyo mpamvu rero nta muhanda uzaba ufunze”.

Akomeza avuga ko Polisi izajya itanga amatangazo asobanura uburyo imihanda runaka irimo gukoreshwa, umunsi umwe mbere y’uko buri nama iterana.

Ati “Ibyo rero byumvikane ko abafite ibikorwa byabo, abajya ku kazi, kwa muganga, abajya gushaka serivisi hirya no hino, bumve ko Polisi ibikurikirana kandi n’akarusho abapolisi bazaba bari ku muhanda kugira ngo babafashe”.

CP Kabera avuga ko mu gihe abashyitsi bazaba baza mu Gihugu, igihe harimo kuba inama ndetse n’igihe bazaba bataha, hari imihanda izaba ikoreshwa cyane ku buryo uwifuza kwihuta yakwibwiriza agakoresha undi muhanda.

Umuvugizi wa Polisi yatanze urugero ko umuhanda uva ku Kibuga cy’indege (i Kanombe) unyura i Remera-Kacyiru-Kimihurura-mu Mujyi uzaba ukoreshwa cyane, kubera iyo mpamvu umuntu uva i Kanombe ajya mu Mujyi ngo ashobora gukoresha umuhanda Kanombe-Busanza-Rubulizi-Niboye-Kicukiro-Rwandex-mu Mujyi.

Hari n’abashobora gukoresha umuhanda Kanombe-Busanza-Kicukiro-Rebero-Nyamirambo-mu Mujyi.

CP Kabera akomeza agira inama abantu baturuka i Burasirazuba na Kabuga cyangwa abajyayo, ko mu gihe cya CHOGM bashobora gukoresha umuhanda uva kuri Cumi na Kabiri-Kimironko cyangwa ku Mushumba Mwiza-kwa Rwahama-Controle Techinque-RDB-Nyarutarama-Gacuriro-Kacyiru-mu Mujyi.

Bashobora no gukoresha umuhanda Cumi na Kabiri-Kimironko-Kibagabaga-Gacuriro (cyangwa Kagugugu-Gisozi) Kinamba-Mu Mujyi.

CP Kabera avuga ko ibi bisobanuro byose bizaba bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga, ku ma radio na Televiziyo kugira ngo buri muntu yumve ko atazabangamirwa.

CP Kabera avuga ko ikintu cy’ingenzi abantu basabwa ari ukumvira iyo gahunda n’amabwiriza y’abapolisi bashinzwe umutekano wo ku muhanda, ‘baba babwiwe guhagarara, bagahagarara, baba babwiwe gukomeza bakabikora.’

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko Inama ya CHOGM izitabirwa n’abantu bavuye mu mahanga bagera ku bihumbi bitandatu, ndetse ko kugera kuri uyu wa Kabiri hari abamaze kugera mu Rwanda, baje mu myiteguro yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka