Polisi yageneye ubwato Koperative itwara abagenzi mu kiyaga cya Burera

Polisi y’u Rwanda yashyikirije ubwato Koperative yitwa COOTRALBU igizwe n’abanyamuryango 40 ikorera mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera, muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ingabo, Polisi n’izindi nzego z’umutekano.

Ni mu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Damascène aho yari kumwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Polisi, barimo SSP R. Kayiranga ukorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, SSP Aphrodis Nkundineza.

Iyo Koperative itwara abagenzi mu kiyaga cya Burera, yahawe ubwo bwato nyuma y’amakuru y’impanuka yakunze kumvikana mu myaka ishize, aho bamwe mu baturage bagiye barokoka impanuka abandi bakahasiga ubuzima, biturutse ku gukoresha ubwato budashoboye guhangana n’umuyaga wo muri icyo kiyaga, hakiyongeraho ko bwatwarwaga n’abatarabigize umwuga bakabikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urugero ni urw’impanuka yabereye muri icyo kiyaga ubwato buroha abantu umunani muri 2019, aho bari baturutse mu Murenge wa Kinyababa bagiye kurema isoko rya Kirambo, umubyeyi n’imwana we bahasiga ubuzima, mu gihe batandatu barohowe ari bazima.

Nyuma y’izo mpanuka zitandukanye, nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatekereje uburyo bwo gushaka igisubizo kirambye kuri icyo kibazo, hashingwa Koperative ishinzwe ingendo muri icyo kiyaga mu kwirinda ako kajagari izo ngendo zakorwagamo bigatwara ubuzima bw’abantu.

Kugeza ubu iyo koperative imaze gushinga imizi aho imaze kugira ubwato bwinshi bukoreshwa moteri, nyuma y’uko ubwato butujuje ibyangombwa buhagaritswe burundi muri icyo kiyaga, nk’uko Umunyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo Butoyi Louis, yabitangarije Kigali Today.

Ati “Buriya bwato butujuje ibisabwa twabuvanye mu kiyaga nk’uko turwanya ibiyobyabwenge, bwakoraga impanuka kenshi kubera kutagira ubushobozi buhangana n’umuyaga wo mu kiyaga cya Burera, ubu harakora bwa bwato bwa moteri, kandi iyi koperative yaratworohereje mu mikoranire bitandukanye no gukorana n’umuntu ku giti cye, baranadufasha mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge, burya koperative iyo yubatse neza iba n’igisubizo ku baturage no kubayobozi”.

Uwo muyobozi yavuze ko ubwo bwato bwiyongera ku bundi bugera kuri butanu basanganwe, ngo bukaba buje kuba igisubozo ku ngendo, aho kugenda n’amaguru bisaba umuturage gukoresha amasaha arenga ane ariko yaba yakoresheje ubwato aho hantu akahagenda iminota itarenze 15 ku giciro gito.

Ati “Imigenderanire iroroha, kuko nk’umuturage uturutse Kinyababa agiye ku isoko rya Rugarama, kugenda n’amaguru biramugora kuko kuzamuka ukanyura mu Kagari ka Kabaya, akanyura no muri Kilinga akanyura muri Nyamabuye agiye nko kuri iryo soko byarabagoraga cyane, ariko ubu iyo yanyuze mu mazi birihuta yagaruka bakongera bakamutwara ku giciro gito, aho yishyura atarenze 200FRW”.

Uretse ubwo bwato bahawe bufite ubushobozi bwo gutwara abantu bari hagati ya 30 na 40, bahawe n’imyambaro ibarinda kurohama mu gihe baba bagize impanuka.

Mu butumwa Polisi yageneye abagize iyo Koperative, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza, yasabye abagize Koperative COOTRALBU gukoresha neza inkunga bahawe barushaho kwiteza imbere, basabwa kugira umuco wo kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari.

Yabasabye kandi gushyira hamwe no kuzuzanya muri byose, kuba abafatanyabikorwa beza ba Police, kugira uruhare mu kubungabunga umutekano aho basabwe kujya batangira amakuru ku gihe, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga inzira y’amazi, basabwa no kugira isuku.

Ni igikorwa cyashimishije abagize Koperative COOTRALBU, bizeza umuterankunga ko bagiye kubyaza umusaruro ubwo bwato, barushaho gukora bakiteza imbere kandi baharanira no kunoza umutekano w’inzira yo mu mazi batanga amakuru mu gihe babonye abatwaye magendu n’ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka