Polisi yafashe ukekwaho kwiyita umukorerabushake agafungisha amaduka n’amaresitora

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yafunze uwitwa Habanabashaka Emmanuel ukekwaho kwiyita umwe muri ’Youth Volunteers’ (Urubyiruko rw’abakorerabushake), watijwe umwenda warugenewe n’uwitwa Ayubu, ashaka gafungisha amaduka n’amaresitora ku Cyivugiza mu Murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge.

Umuyobozi ushinzwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake akaba anakuriye Ishami rya Polisi ryitwa ’Community Policing’ mu Karere ka Nyarugenge, Inspector Shadrack Munyakazi, yavuze ko bakirimo gukurikirana impamvu yateye Habanabashaka kwiyitirira umukorerabushake.

Inspector Munyakazi yagize ati "Habanabashaka yagendaga abwira abantu ati "mufunge vuba vuba! Agira ngo yerekane ko hari urwego runaka ahagarariye. Turi kubikoraho iperereza kugira ngo tumenye uwamutumye, kuko kuba umukorerabushake w’urubyiruko nta gihembo kirimo ahubwo ni ugukunda igihugu".

Inspector Munyakazi avuga ko n’ubwo Habanabashaka yagendaga abwira abantu ngo bafunge amaduka n’amaresitora, nta wamwumviye kuko batari bamuzi nk’umuntu ukora uwo mwuga, ndetse ko nta bandi bakorerabushake bari bari kumwe.

Yasobanuye ko kuba umukorerabushake ari ukuba wemera gukora nta gihembo, ugafasha Leta gushyira mu bikorwa amabwiriza aba yatanzwe, kuba watanga amakuru ku bantu bashobora kubangamira umutekano cyangwa se ubundi bugizi bwa nabi.

Uwo mukuru w’Urubyiruko rw’abakorerabushake muri Nyarugenge akaba aburira abantu ko kwiyitirira urwego runaka ukambara umwambaro wagenewe abakozi barwo, ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ubukorerabushake nubwo budahemberwa kubwiyitirira ni icyaha
Ubukorerabushake nubwo budahemberwa kubwiyitirira ni icyaha

Ingingo ya 281 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’Ubutegetsi, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe kugera kuri atandatu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500,000-1000,000, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bamuhane kuko arahesha igihugu isura mbi.

Diane yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

ngirango byaba icyaha ari uko akora ibitemewe cyangwa asaba abantu amafaranga . Naho gukora ibyo ndumva ahubwo bakwiye kumushyiramo kuko arabishaka kubikora cyeretse niba hari ikindi yarenzagaho cyangw yasabaga

quinta yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka