Polisi yafashe abakekwaho ubujura bw’inka

Abagabo batandatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe mu Karere ka Kirehe, bashinjwa kwiba inka.

Abo ni abandi bagabo bari batawe muri yombi bakekwaho ubujura bw'inka. Aba bo bafatiwe mu Karere ka Nyagatare mu mwaka ushize wa 2015. Ifoto: Kigali Today/Ububiko.
Abo ni abandi bagabo bari batawe muri yombi bakekwaho ubujura bw’inka. Aba bo bafatiwe mu Karere ka Nyagatare mu mwaka ushize wa 2015. Ifoto: Kigali Today/Ububiko.

Mu bakekwa harimo abitwa Sikubwabo Phocas na Ngabo Emmanuel, bafatiwe mu cyuho ku wa 15 Kamena 2016 ubwo bafatanwaga inka eshatu bari bibye uwitwa Bizimungu Theogene, bazivanye mu rwuri rwe ruherereye mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nyamugari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abo bagabo bibye izo nka mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira uwa 16 Kamena, hanyuma bafatirwa kuri kimwe mu byambu by’Uruzi rw’Akagera kiri mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Mahama.

Yongeyeho ko ifatwa ryabo ryatumye hamenyekana abandi bagabo bane bari mu gaco kamwe k’abajura b’amatungo.

Abo ni abitwa David Sabina, Joram Pesayidi, Emmanuel Nkurunziza, na Japhet Habyarimana bakunda kwita “Stamina”, na bo kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe. Yakomeje avuga ko izo nka eshatu zimaze gufatwa zashyikirijwe nyira zo, Bizimungu.

Mu butumwa bwe, IP Kayigi yashimye Bizimungu kubera ko yihutiye kumenyesha Polisi y’u Rwanda ko inka ze zibwe, kandi asaba n’abandi kujya batanga amakuru ku gihe yerekeranye n’ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

Yagize ati "Gutangira amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa, kandi bituma uwamaze kubikora cyangwa ufite imigambi yo kubikora afatwa."

IP Kayigi yakomeje agira ati "Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba bagabo batandatu ari bamwe mu bagize agatsiko k’abantu biba inka mu Karere ka Kirehe bakazijyana muri Tanzaniya bazicishije mu Kagera. Abatarafatwa bamenye ko isaha iyo ari yo yose na bo bazafatwa."

Yakanguriye abantu gukora neza amarondo kugira ngo baburizemo ibyaha muri rusange; cyangwa babashe gufata ababikoze.

Ubwo yashyikirizwaga inka ze, Bizimungu yashimye Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zagize uruhare mu ifatwa ryazo.

Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe ivuga ko ubwo bujura bukunze kugaragara mu mirenge ya Mahama, Nyamugari na Nyarubuye, ahamaze kwibwa inka zigera ku 103. Muri zo, 53 zikaba zarafashwe zisubizwa benezo.

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe ikiboko cyangwa ibikangisho, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

No mu tundi turere tw’iyi Ntara nka Nyagatare na Gatsibo hari udutsiko nk’utu tw’abajura b’inka bazengereje abadutuyemo. Polisi izahakore imikwabo yo kubafata nk’uko yabigenje mu karere ka Kirehe.

Mike yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

ariko ubu bujura ndumva bugendanye n’ inzara iri muri kariya gace(east pro)

fab yanditse ku itariki ya: 21-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka