Polisi ya Sudani y’Amajyepfo yiteguye kwigira byinshi mu Rwanda

Polisi yo mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo iratangaza ko amahugurwa abapolisi bayo bazakurikirana mu gihe cy’amezi atatu mu Rwanda azatuma barwigiraho byinshi.

Polisi ya Sudani y’Amajyepfo yiteguye gukura muri ayo mahugurwa ubumenyi bwinshi bw’igipolisi cy’umwuga azagifasha guhangana n’ubugizi bwa nabi ndetse n’amakimbirane ashingiye ku moko iyo polisi ikunda guhura nabyo; nk’uko byasobanuwe n’uhagarariye Polisi yo muri Sudani y’Amajyepfo muri ayo mahugurwa, Col. Azuma Mangar Chap.

Col. Azuma yagize ati “nk’uko mubizi igihugu cya Sudani y’Amajyepfo cyivuye mu ntambara, dukeneye ubumenyi kugira ngo dukize igihugu cyacu kivutse vuba”. Yavuze ko yizeye ko ibyo bazigira muri ayo mahugurwa bizatuma bahangana n’ibyo bibazo.

Nk’igihugu kivutse vuba Sudani y’Amajyepfo iracyakeneye ubumenyi buhagije. Ubwo bumenyi bazabukura ku bihugu baturanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi kuko bo bonyine ntacyo bakwigezaho; nk’uko Col. Azuma yabyemeje.

Kuva tariki 27/02/2012, abapolisi b’aba-officier bakuru baturutse mu Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Burundi na Somalia bari guhabwa amahugurwa mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo bigaragara mu gihugu ndetse no mu rwego mpuzamahanga.

Ayo mahugurwa yitwa Police Intermediate Command and Staff Course arabera muri National Police Academy i Musanze. Yitabiriwe n’abapolisi bose hamwe bagera kuri 40.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka