Polisi y’u Rwanda yimutse aho yari isanzwe ikorera mu ntara y’Amajyepfo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwimuka aho yakoreraga mu ntara y’Amajyepfo, ikaba yimukiye mu nyubako yahoze ari iy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority mu karere ka Nyanza kugira ngo yegere kandi yorohereze abaturage uburyo bwo kubaha serivisi nziza z’umutekano n’ubundi bufasha Abaturarwanda bakeneraho polisi y’igihugu. Ubu polisi irakorera mu nyubako iri hagati y’icyicaro cy’akarere ka Nyanza n’ishami rya Banki y’Abaturage y’u Rwanda muri Nyanza.

Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo yari isanzwe ikorera mu nyubako imwe n’iyo ku rwego rw’akarere ka Nyanza. Ibi ngo byatumaga abaturage bayitabaje bayigeraho bahuzagurika kubera kutamenya aho izi nzego zombi zitandukaniye n’ubwo zose zihuje inshingano.

Inyubako Polisi y'Igihugu mu ntara y'Amajyepfo yimukiyemo iri mu mjyi wa Nyanza rwagati, hagati y'aho akarere ka Nyanza gakorera n'ishami rya Banque Populaire du Rwanda aho i Nyanza.
Inyubako Polisi y’Igihugu mu ntara y’Amajyepfo yimukiyemo iri mu mjyi wa Nyanza rwagati, hagati y’aho akarere ka Nyanza gakorera n’ishami rya Banque Populaire du Rwanda aho i Nyanza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza, yabwiye Kigali Today ko bimwe mu byatumye bimuka ari ukugira ngo abaturage bamenye aho bayibariza hihariye.

Yagize ati: “Kubera uburyo icyicaro cya Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo cyari mu nyubako imwe n’icyicaro cyayo cyo ku rwego rw’Akarere ka Nyanza ni ibintu byavangiraga abaturage ndetse bikabateza urujijo.”

Chief Supertendent Hubert Gashagaza, umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu ntara y'Amajyepfo akaba n'umugenzacyaha muri iyo ntara.
Chief Supertendent Hubert Gashagaza, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyo ntara.

Ubu Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza iri aho isanzwe ikorera ku cyicaro cyayo kiri ahitwa ku Rwesero mu murenge wa Busasamana mu gihe polisi y’igihugu ku rwego rw’intara y’Amajyepfo ikaba yimukiye gukorera mu mujyi rwagati, mu nyubako iri hagati y’icyicaro cy’akarere n’aho Banque Populaire du Rwanda ikorera mu mujyi wa Nyanza.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo yashimangiye ko abaturage bakwiye gukorana na polisi neza, bakayitabaza igihe cyose ndetse bakanayigezaho amakuru y’aho baketse ko hahungabana umutekano kugira ngo itabare hakiri kare umutekano utarahungabana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka