Polisi y’u Rwanda yakiriye imbwa 12 zifashishwa mu gusaka

Ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022, Polisi y’u Rwanda yakiriye imbwa 12 zabugenewe mu gusaka abakurikiranyweho ibyaha, zatorejwe mu kigo cyitwa Police Dog Center Holland, igikorwa cyahujwe n’uko abapolisi 19 bari basoje amahugurwa yo kuzikoresha.

Ni mu rwego rwo kugira ngo Polisi y’u Rwanda yubake ubushobozi, bw’ishami ryayo ricunga umutekano rikoresheje imbwa ( K-9 brigade), no kugira ngo iryo shami rigire abapolisi benshi bafite ubumenyi bwo gukoresha imbwa zisaka ibiyobyabwenge n’ibiturika.

Kuri uwo munsi kandi Abapolisi 19 bakoresha imbwa zisaka abakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, basoje amahugurwa yari amaze amezi 2.

Bahugurwaga uko bakoresha imbwa zitahura ibiyobyabwenge, ibisasu biturika ndetse n’uburyo bushya aho imbwa ishobora gutahura ibiturika bigendanwa (vapor wake).

Uburyo bushya bwo gucunga umutekano bwiswe Vapor wake, ni uburyo imbwa bazigisha guhumurirwa n’ibintu biturika, kabone n’ubwo byaba bigendanwa (byimukanwa), bitandukanye n’uburyo bwari busanzweho, aho imbwa zabonaga ibintu biturika byashyizwe ahantu hamwe.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, mu muhango wabereye ku cyicaro cy’ishami rya K-9 Brigade riherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, CP Bruce Munyambo, yashimye uruhare ishami rya K-9 rigira mu gutuma habaho ituze n’umutekano mu Rwanda.

Ati "Inshingano nyamukuru ya Polisi n’izindi nzego zicunga umutekano, ni uguharanira ko habaho amahoro n’umutekano mu gihugu, bigatuma habaho iterambere rirambye."

Yongeyeho ko ubu Isi ihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano muke, kuko usanga abanyabyaha bifashisha ikoranabuhanga rikomeye mu guhungabanya umutekano w’Isi.

CP Munyambo yakomeje asobanura ko muri gahunda y’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, kuva muri 2018 kugeza muri 2023, kimwe mu byashyizwemo imbaraga ni ukubaka ubushobozi hagamijwe guhashya ibyaha.

Aya mahugurwa yaje nk’igisubizo kuri bimwe mu byo Polisi y’u Rwanda yari yiyemeje gukora, harimo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi bakora mu ishami rya K-9.

Yijeje ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi, abapolisi bahabwa amahugurwa n’ibikoresho biri ku rwego rugezweho mu gutahura abanyabyaha.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka