Polisi y’u Rwanda n’iya Ethiopia zasinye amasezerano y’ubufatanye

Mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yagiriye muri Ethiopia kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, Polisi ku mpande zombi basinyanye amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu gukomeza kubaka amahoro, umutekano n’iterambere, ndetse no gukumira ibibazo bihungabanya umutekano rusange no kubaka ubushobozi bw’inzego za Polisi zombi.

Ubwo basinyaga ayo masezerano
Ubwo basinyaga ayo masezerano

Ni amasezerano (MoU) yashyizweho umukono na CG Namuhoranye, na mugenzi we CG Demelash Gebre Michael Weldeyes, agamije ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi y’Igihugu ya Ethiopia.

Polisi z’ibihugu byombi zisanzwe zifite umubano mwiza n’imikoranire, kuko uru ruzinduko CG Namuhoranye agiriye muri iki gihugu ruje nyuma yuko muri Nzeri 2024, yakiriye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Ethiopia, DCG Workneh Dagne Nebiyou, baganira ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Muri uyu mwaka wa 2024 kandi, u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubufatanye mu bya politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.

Si ibyo gusa kuko ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi kandi bifitanye n’amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka