Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara abagenzi ko batagomba kubavanga n’imizigo
Mu gihe mu mihanda imwe n’imwe, hakomeje kugaragara abashoferi batwara abagenzi mu modoka rusange za coaster, barengeje umubare w’abo izo modoka zemerewe gutwara (gutendeka) ndetse banabatendekanye n’imizigo, Polisi y’u Rwanda iburira abafite iyo myitwarire kuyicikaho, mu kwirinda kugongana n’amategeko.
Abagenzi bajya mu byerekezo bitandukanye, barimo abakoresha umuhanda uturuka Musanze-Cyanika, uva Musanze-Vunga n’uwa Musanze-Kinigi batwawe muri izo modoka, bamaze iminsi binubira uburyo bagenda babyigana, aho nk’intebe ifite ubushobozi bwo kwicarwaho n’abantu bane, usanga yicaweho n’abagera muri batanu cyangwa batandatu, abandi bahagaze ari nako zibapakiranye n’imizigo bavuga ko iba ari myinshi ugereranyije n’iyakabaye itwarwa muri izo modoka.
Mukazirahiga agira ati: “Abashoferi badushyira mu modoka mu buryo tuba tugerekeranye, tubyigana, ku buryo no guhumeka biba ari ikibazo gikomeye".
"Hari nk’abagenzi batega Imodoka bafite intege nkeya cyangwa ari nk’umugore utwite, bakamubyiga akaba yakurizaho ibindi bibazo".
Undi mugenzi agira ati: "Uba wicaye mu modoka ukabona bazanye imirundo y’ibitebo byuzuyemo inyanya cyangwa imineke, n’imifuka y’ibindi biribwa baba bakuye mu masoko ya hamwe babijyanye mu y’ahandi, bakabipakirana n’abagenzi mu modoka ku buryo nk’umugenzi arinda agera iyo ajya adafite ahisanzuye yicara, yanareba nabi bikamenekaho imyambaro igahindana".
"Polisi nidufashe, abashoferi badutwara bibutswe kubahiriza umubare w’imyanya iri mu modoka, ndetse n’uburenganzira bw’umugenzi bwubahirizwe".
Mu mbogamizi bamwe mu bashoferi bagaragaza zituma ibi babikora, ngo ni uko imodoka zijya muri ibyo byerekezo zikunze kuba ari nkeya ugereranyije n’umubare w’abagenzi bava mu bice bimwe bajya mu bindi, babatega bagahitamo kubashyiramo banga kubasiga ku nzira.
Mu kiganiro giheruka kumuhuza n’itangazamakuru rikorera mu Ntara y’Amajyaruguru cyabaye kuwa gatandatu Tariki 16 Ugushyingo 2024 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ko umushoferi wese uzafatirwa muri ayo makosa, azahanwa.
Ariko kandi anashishikariza abaturage kutajya bareberera umuntu wese wabangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo gutwara abantu n’ibintu, no kujya bihutira gutanga amakuru.
Ati:"Byanze bikunze twe nka Polisi tugomba kugira icyo dukora binyuze mu gukaza ibihano z’ibihano bitaganyijwe ariko reka n’abagenzi ubwabo badufashe, baharanire uburenganzira bwabo, bareke kwemera ko umushoferi abatsindagira mu modoka nyamara baba bishyuye amadaranga yabo. Abagenzi nibadufashe babihagurukire igihe hari nk’umushoferi ubatendetse bamuhakanire nibiba ngombwa bahamagare police, Ndetse bibaye na byiza imodoka twazajya tuyikurikirana tukamenya ko yahagurutse abantu bicaye neza."
Itegeko No 34/1987 ryo kuwa 17 Nzeri 1987 rigena amabwiriza agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, mu ngingo yaryo ya 27, rigena ko iyo ikinyabiziga gisa n’igipakiye birenze urugero, umukozi ufite ububasha bwo kukibuza kugenda ashobora gutegeka ugitwaye kugishyira ku munzani cyangwa ku bindi bipima uburemere, kugira ngo gipimwe, ndetse byaba ngombwa kigahagarikwa ariko uwo munzani cyangwa ibyo byuma bindi bipima, bikaba biri ahantu hafite urugendo ruri munsi ya kirometero icumi z’aho ikinyabiziga cyahagarikiwe.
Amabwiriza Polisi y’u Rwanda agena ko umuntu ufashwe yarengeje umubare w’abo ikinyabiziga cyemerewe gutwara, ahanishwa amande y’ibihumbi 30 kuri buri muntu, yafatwa yavanze abantu n’ibintu agahanishwa amande y’ibihumbi 10 y’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|
NABONYE AHANTU BARI BATENDETSE ABAOLISI UMWE INGOFERO IRAGWA BABAHAYE LIFT,NTIBASHOBORA KUBIVANAHO BADAKORESHEJE AMAYERI