Polisi y’u Rwanda irashaka uwataye amafaranga

Polisi y’u Rwanda iravuga ko hari amafaranga yatoraguwe hafi y’amarembo y’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cya Huye. Ayo mafaranga ngo yatoraguwe ku wa Mbere tariki 05 Ukwakira mu masaha ya saa moya n’igice za mu gitondo.

Polisi iramenyesha uwaba yarataye ayo mafaranga kuza ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo giherereye mu Karere ka Huye yitwaje ibimenyetso bigaragaza ko ari aye kugira ngo ayahabwe.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rirangisha uwataye ayo mafaranga riravuga ko umuntu ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefone 0788311138 cyangwa kuri 0788311466.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza twese abanyarwanda polici y igihugu n ingenzi cyane natwe abaturage dukomeze kuba indashyikirwa tugira n ubunyangamugayo THX.

Habiyambere j.m.v yanditse ku itariki ya: 8-10-2021  →  Musubize

Mbega byiza!! Ubundi utoraguye amafaranga ahita ayahisha,akavuga ngo "Ni Imana iyampaye".Ibi byerekana ko mu isi harimo abantu beza,nubwo aribo bacye.Hari n’abirinda kubeshya,kwiba,kurwana,gusambana,ruswa,etc...Kubera ko byose Imana ibitubuza.Abo nibo bazaba mu bwami bw’imana,ibanje kubazura ku munsi wa nyuma.

rubibi yanditse ku itariki ya: 6-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka