Nyamagabe: Abantu bane bafashwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Tare, ku wa mbere tariki ya 19 Mata yafashe abantu 4 bamaze kwiba ikizingo cy’insinga z’amashanyarazi zipima ibiro 40.

Bafashwe bakekwaho kwiba insinga z'amashanyarazi
Bafashwe bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Abafashwe ni Ntawukuriryayo Samuel w’imyaka 21, Manirakuzwa Jean Damascène w’imyaka 25, Sindayiheba Alexis ufite imyaka 28 na Ndikumana Elie w’imyaka 26. Bafatiwe mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Tare, Akagari ka Gasarenda mu Mudugudu wa Murangara, nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko bafashwe nyuma yo kwiba icyo kizingo cy’insinga z’amashanyarazi bajya kuzigurisha ku mucuruzi ugura ibyuma bishaje (injyamani), nyuma uwo mucuruzi atanga amakuru.

Ati “Abakozi bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) muri iyi minsi barimo guhanga umuyoboro mushya w’amashanyarazi Gasarenda-Kitabi (Shara). Ubwo bari muri ibyo bikorwa baje kubitsa umuturage ikizingo cy’insinga z’amashanyarazi kugira ngo nibucya bakomeze akazi, ni bwo bariya basore bagiye mu rugo aho bazibikije baraziba”.

SP Kanamugire akomeza avuga ko bamaze kuziba bazishyiriye umuntu usanzwe ugura ibyuma bishaje bagira ngo agure izo nsinga abahe amafaranga, uwo mucuruzi niwe waje gutanga amakuru barafatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye umuturage watanze amakuru ariko agaya bamwe mu bantu usanga bashishikajwe no kubangamira ibikorwa byiza by’amajyambere Leta igenda igeza ku baturage.

Ati “Kiriya kigo cyarimo kwegereza umuriro w’amashanyarazi abaturge benshi kuko barimo guhanga umuyoboro mugari w’amashanyarazi Gasarenda-Kitabi. Birababaje kubona abantu b’abasore nka bariya biba insinga zarimo gukoreshwa bakajya kuzigurisha ahubwo aribo bakagombye kuzirinda”.

Yashishikarije abaturage muri rusange kujya baba maso bakarinda ibikorwa remezo Leta igenda ibegereza kugira ngo hatagira ababyangiza. Yakanguriye abaturage cyane cyane urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora aho guhora bararikiye amafaranga bakuye mu nzira zitemewe n’amategeko.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Tare kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se iyo abantu bakekwaho icyaha kitarabahama, kuko mubafotora mukabahyira ku karubanda, ndetse bariho n’amapingu. Uyu muco ntabwo ari mwiza ukwiye gukosorwa, buri wese akabanza akabona uburenganzira bwe bwo kwiregura, icyaha cyamufata amategeko agakurikizwa.
Kereka nibura iyo bafatirwa mu cyuho bari kwiba izo nsinga, mukazitwereka mu mafoto. Ibi ntabwo aribyo rwose tujye twubahana.

Jean D. yanditse ku itariki ya: 20-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka