Polisi ntizihanganira ko abaturarwanda bakomeza kwibwa ibyabo - CP Rumanzi

Polisi y’u Rwanda yatangiye kugirana ibiganiro nyunguranabitekerezo n’abagura ibikoresho byakoreshejwe ndetse bakanabicuruza, ibikunze kwitwa ubucuruzi bwa ‘okaziyo’, mu rwego rwo kujya hafatwa ibiba byibwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abakorera mu bice bitandukanye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, gusa izanaganira n’abakorera mu tundi turere nka Gasabo na Kicukiro bakora ubwo bucuruzi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, CP George Rumanzi, yagaragarije abo bacuruzi ko muri iki gihe mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara ubujura bw’ibikoresho mu ngo z’abaturage cyangwa rimwe na rimwe bakabyiba mu maduka. Ni ibikoresho byiganjemo za televiziyo za rutura (Flat screen), mudasobwa ngendanwa (Laptops), amatelefoni na za frigo.

CP Rumanzi yavuze ko mu iperereza rigenda rikorwa kuri ubwo bujura byagaragaye ko abiba ibyo bintu babizanira abo bacuruzi bakabibagurira ku mafaranga make. Yabibukije ko ibyo ari ubufatanyacyaha mu bujura, abasaba kujya babyitondera.

Yagize ati “Hari abantu dufata bibye ibintu mu baturage byiganjemo biriya by’ikoranabuhanga bakabibazanira mukabigura. Ni ubufatanyacyaha, mujye mubabaza aho byaturutse, mumenye uwo muntu ubizanye umwirondoro we muwandike, mumenye aho akorera, aho yaturutse kugira ngo n’ubifatanwa uzamugaragaze akurikiranwe”.

CP Rumanzi yatanze umuburo ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira ko abaturarwanda bakomeza gutaka bavuga ko barimo kwibwa imitungo yabo ndetse bamwe bakahakomerekera, abandi bakahaburira ubuzima kubera abo bajura, anasaba abo bacuruzi gufatanya na Polisi bakarwanya ubwo bujura.

Ati “Mutekereze ko uwo bibye aba yasigaye ababaye cyangwa yanapfuye. Polisi y’u Rwanda ntizihanganira abajura n’ababafasha, ntituzakomeza kwihanganira amarira y’abaturarwanda barira bibwe, ucuruza acuruze mu mahoro ariko n’abiba mutange amakuru bafatwe”.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Felly Bahizi Rutagerura, yagaragarije abari bitabiriye iyo nama ko abajura barimo kwibasira abanyamahanga baba mu Rwanda bagamije kwangiza isura y’u Rwanda. Yavuze ko abagura biriya bikoresho byibwe ari bo babi kuko bababera isoko bagakomeza kwiba.

Ati “Bariya bajura biba abantu bose ariko cyane cyane abanyamahanga kuko bo baba barabwiwe ko mu Rwanda hari umutekano usesuye ugasanga nta bwirinzi na buto bakoreye imitungo yabo. Mwebwe rero turabasaba kugira ubunyangamugayo no gukunda igihugu mukajya mugaragaza bariya babazanira ibintu ngo mubigure. Ababigura ni bo babi kuko ni bo soko ryabo, abajura badafite ababigura babireka”.

Yabibukije ko itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 84 ivuga ko umufatanyacyaha ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Imwe mu nama ACP Rutagerura yabagiriye ni uko bakwibumbira mu makoperative kuko bizabafasha guca akajagari bakagira amategeko abahuza kandi bakarushaho kumenyana bityo bakajya babasha gufata abajura babinjiramo.

Abitabiriye ibiganiro bishimiye inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda bavuga ko iyo nama yari ikenewe. Bavuze ko ibyo Polisi ivuga ari ukuri kuko bamwe muri bo bajya bagura ibyibano bazaniwe n’abajura.

Uwitwa Tandimwebwa Danallo akorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge aho bita ku iposita, akora ibikoresho by’ikoranabuhanga byapfuye.

Yagize ati “Icya mbere tugiye kurushaho gukorana na Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu guhana amakuru kugira ngo umuntu uje kugurisha ikintu kitari icye afatwe akurikiranwe”.

Havugimana Narcisse akorera muri Kazi ni Kazi mu Karere ka Nyarugenge, acuruza ibikoresho byakoze, yashimye kuba Polisi yabanje guhuza abacuruza ibikoresho byakoze, avuga ko igitekerezo cyo kwibumbira mu makoperative ari ingenzi mu kurwanya abajura bagenda bagurisha ibikoresho byakoze by’ibyibano.

Ari Havugimana na Tandimweba baremera ko hari bamwe muri bagenzi babo bajyaga bagura ibikoresho byibwe ndetse nyuma bakaza kubifatanwa umujura yagiye. Bavuga ko hari bimwe mu bikoresho byoroshye gutahura ko uje kubigurisha atari ibye nka telefoni na za mudasobwa kubera amakuru aba arimo.

Bavuga ko nk’umuntu uzajya uzana Televiziyo, Radio, Frigo n’ibindi bitagaragaza amakuru bazajya babanza kubaza uwabizanye inyemezabwishyu yabiguriyeho, utayifite bamwake imyirondoro ye yose kugeza ku mudugudu atuyemo.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuva muri Werurwe kugeza muri Gicurasi 2021, mu Mujyi wa Kigali hamaze kwibwa ibikoresho by’ikoranabuhanga 774, byiganjemo amatelefoni, mudasobwa na Televiziyo za rutura.

Akarere ka Gasabo kaza ku isonga mu kwibwa kuko muri ayo mezi atatu hamaze kwibwa ibintu 387, hakurikiraho Akarere ka Nyarugenge kibwe ibintu 214 na ho Akarere ka Kicukiro kibwe ibintu 173, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwakoze cyaaaneeee!! Ni ukuri birakabije. Rwose izo ngamba zikomezwe. Gusa hari abatumva umuhanano. Bizakorwe mu gihugu hose kuko no mu ducentre ndetse no mu ngo mu byaro baratujujubije. Babyiba abaguzi bari hafi rwose. Nta wiba tel flat ngo ajye kuyireba iwe.ku giciro gito ugasanga igikoresho waguze nka 500k bamuhaye 50k cg munsi yayo. Dufatanye tubahagirukire kandi bizacika.ubifatanywe yaba yabiguze cg yabyibye abihanirwe.byanduza isura y’igihugu.Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 10-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka