Polisi n’abatwara abagenzi biyemeje kurinda abantu kurara muri gare mu mpera z’umwaka

Polisi y’u Rwanda hamwe n’Ishyirahamwe ry’Ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda (ATPR), basezeranye ko muri izi mpera z’umwaka hatakongera kuboneka umubyigano w’abantu benshi, ukunze guteza bamwe kurara muri gare ya Nyabugogo.

Biyemeje kurinda abantu kurara muri gare mu mpera z'umwaka
Biyemeje kurinda abantu kurara muri gare mu mpera z’umwaka

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko muri iyi minsi mikuru isoza umwaka ndetse ari n’igihe cyo gutaha kw’abana bava ku mashuri, ku mihanda no muri gare hashyizwe abapolisi bashinzwe kurinda umutekano w’abagenzi, no kubafasha kwihutira kugera iyo bajya.

ACP Rutikanga avuga ko mu bishobora kugaragara muri iyi minsi, ngo harimo impanuka zituruka ahanini ku muvuduko ukabije uterwa n’uko abashoferi baba bashaka kugenda inshuro nyinshi batwara abagenzi.

ACP Rutikanga agira ati "Muri izi mpera z’umwaka, dufatanyije na ba nyiri ibigo bitwara abagenzi, twiteguye gutanga serivisi nziza, by’umwihariko twebwe Polisi izaba ihari muri za gare, mu mihanda n’ahandi, ariko turakorana na bagenzi bacu kugira ngo habeho kwiyongera kw’imodoka."

Akomeza asaba abaturage muri rusange ko ab’inkwakuzi bagakwiye gutangira kujya kwizihiza Noheli n’Ubunani mbere y’uko iriya minsi nyirizina igera, cyangwa bagafata amatike hakiri kare bakaba bayibitseho.

Umuyobozi wa ATPR, Mwunguzi Theoneste, avuga ko ubusanzwe imodoka ziba zihari ariko mu minsi mikuru isoza umwaka, akaba ari bwo hakunze kubaho ikibazo giterwa n’uko benshi baba bashaka gusura imiryango yabo.

Mwunguzi avuga ko iki kibazo gishobora kutazabaho cyane nk’ibisanzwe, kuko ngo imodoka nshya Leta yatumije zizatangira gukoreshwa, ndetse n’iziri mu magaraje bakazaba bazikoze zasubiye mu muhanda.

Ati "Ziriya modoka zaguzwe na Leta, ariko ubu noneho hari igikorwa kiriho cyo kuziha abikorera."

Polisi y’u Rwanda, ATPR n’izindi nzego zifite aho zihuriye no gutwara abantu n’ibintu, bari bamaze icyumweru baganiriza abashoferi ku buryo butandukanye, bwo kurinda umutekano w’abagenzi n’ibinyabiga, cyane cyane ku kwirinda impanuka.

Umushoferi waganiriye na Kigali Today avuga ko mu biteza impanuka abakoresha batifuza kumva, harimo icyo gukoreshwa amasaha y’ikirenga, aho ngo bibaviramo umunaniro uteza impanuka.

Uyu mushoferi avuga ko amasezerano y’akazi yabo avuga ko batangira saa kumi n’imwe z’igitondo bagasoza saa mbiri z’ijoro, ariko ngo hari abagatangira saa saba z’ijoro bagataha saa tanu z’irindi joro, bagahabwa umunsi umwe wo kuruhuka nyuma y’iminsi 10.

Agira ati "Wabyumvise ko impanuka bazamagana bavuga ko ziterwa n’umuvuduko ukabije, imodoka zijya i Rusizi hari izihaguruka saa tanu, saa munani na saa kumi (z’ijoro), wigeze wumva hari uvuga ko impanuka hari iziterwa n’ibitotsi?"

Uyu mushoferi akomeza avuga ko bamwe mu bakoresha boshya abashoferi kwica utwuma tugabanya umuvuduko, kugira ngo babashe kwiruka batanguranwa abagenzi, bikabaviramo gukora impanuka.

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, ivuga ko imodoka 291 zitwara abagenzi zakoze impanuka mu mezi atatu ashize, zigahitana abantu 6 barimo abagenda n’amaguru, 160 barakomereka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka