Polisi iri gutekereza uko abigisha gutwara ibinyabiziga basubukura imirimo
Polisi y’Igihugu iratangaza ko iri kwiga uko amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga yakomorerwa imirimo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
- Abigisha gutwara ibinyabiziga barasabwa gutekereza uko basubukura amasomo hirindwa Covid-19 (Ifoto: Internet)
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, cyari cyahuje inzego zitandukanye zirebera hamwe uko nyuma y’amezi atandatu icyorezo cya COVID-19 cyifashe mu gihugu no gusubukura amashuri.
CP Kabera yatangaje ko Polisi iri kureba uko ibigo byayo 18 bitangirwamo ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga, bizajya byakira abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ku buryo bunoze bujyanye no kwirinda COVID-19.
Agira ati “Ni byo koko Polisi yatangiye gutekereza uko amashuri yasubukura n’uko abize amashuri yo gutwara imodoka bakora ibizamini. Polisi yanashyizeho itsinda rishinzwe kubyigaho uko byasubukurwa ikorana na ba nyir’ibigo byigisha ibinyabiziga”.
Umuvugizi wa Polisi CP Kabera, avuga ko ba nyir’ibigo byigisha gutwara ibinyabiziga bakwiye kuba batangira kwibaza ku bintu bibiri by’ingenzi, birimo kugaragaza uko abantu bazicara mu mashuri, uko bazajya bakaraba, hakurikijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no kubarinda”.
Ikindi ngo ni ukureba uko umuntu umwe azajya ajya mu kinyabiziga akakivamo undi akakijyamo, uburyo kizajya kiba cyasukuwe bizakorwa gute, ibyo byose bikaba bigomba gutegurwa hakiri kare kugira ngo nibasubukura bizagende neza.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 uragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
- Mu Rwanda abantu 4 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 227
- Kigali: Abantu 12% banduye Covid-19 (ubushakashatsi)
- Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo (Inama y’Abaminisitiri)
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku kurwanya COVID-19
- Covid-19 iratwegereye cyane, tubyibazeho neza itatwegera kurushaho - Minisitiri Busingye
- Kigali: Polisi yafatiye abantu 13 mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
- Mu Rwanda abantu 182 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 277 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 257 babasanzemo COVID-19
- Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko - Ubuhamya bw’uwakize COVID-19
- Mu Rwanda abantu batanu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 194
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 172
- #COVID19 : Abarwayi bashya 166 barimo 108 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari
- Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse
- #COVID19 : Mu barwayi bashya 169 harimo 125 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 93
- MINEDUC: Nta mwana urwarira ku ishuri ngo ajye mu muryango we adapimwe COVID-19
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|