Polisi irashakisha umugabo ushinjwa gushyira puraki zishaje ku imodoka nshya

Ismail Uwimana arahigwa n’Urwego rushinzwe imisoro rwa Polisi (RPD) kubera icyaha akekwaho cyo gufata puraki z’imodoka zishaje zo mu Rwanda akazishyira ku modoka nshya ziturutse hanze.

Amakuru dukesha polisi avuga ko Uwimana usanzwe ufite igaragi i Nyamirambo kuri Mont Kigali, akekwaho kugura imodoka z’abaturage akanatumiza izindi mu bihugu by’ibituranyi yarangiza akazigurisha yazishyizeho puraki z’imodoka zitagikora aho kwaka puraki nsya nk’uko bigenda.

Urwego rwa RDP ruvuga ko Uwimana akorana n’umugore we witwa Hamida Uwihanganye, ndetse hakaba hari n’abandi bafatanyije icyo cyaha barimo Issa Nkundabagenzi na Yahaya Mukundabantu.

Uwimana kandi akoresha abakozi b’abamekanisiye bashinzwe guhinduranya izo puraki ku mamodoka. Abo bakaba ari Hussein Habarurema, Ramazani Hakim, Hashim Habimana Issa Nsanzabera Jacques Harerimana and Kazungu.

Muri abo bose abamaze gutabwa muri yombi ni Hamida Uwihanganye, Issa Nkundabagenzi, Yahaya Mukundabantu na Hashim Habimana, bahise banashyikirizwa urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka