Polisi irasaba abasekirite kurushaho gukora kinyamwuga

Polisi y’u Rwanda irasaba ibigo byigenga bitanga serivisi zo gucunga umutekano, gushishikariza abakozi babyo kurushaho gukora kinyamwuga, kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo urusheho kugerwaho.

Polisi irasaba abasekirite kurushaho gukora kinyamwuga
Polisi irasaba abasekirite kurushaho gukora kinyamwuga

Byagarutsweho mu cyumweru gishize, ubwo Ikigo cyigenga Top Sec Investment Ltd, cyasozaga amahugurwa y’abakozi bacyo bashya 95, bagizwe n’abagabo 47 n’abagore 48.

Abasoje aya mahugurwa bavuga ko bahuguwe byinshi birebana no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo kandi bakabikora kinyamwuga, ku buryo bizeye ko nibagera mu kazi bazakora bagamije guhesha ishema ikigo cyabizeye kikabaha akazi.

Uwitwa Gad Onesphore Bikorimana, yagize ati “Amezi atatu uri mu mahugurwa, twize byinshi birimo gusaka intwaro, amategeko ahana y’u Rwanda, ndetse no gutahura abanyabyaha mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ibi bizadufasha gukora akazi kacu neza kandi tukakanoza nk’abantu babihuguriwe”.

Umuyobozi Mukuru wa Top Sec Investment Ltd, Mbabazi Matias
Umuyobozi Mukuru wa Top Sec Investment Ltd, Mbabazi Matias

Umuyobozi Mukuru wa Top Sec Investment Ltd, Mbabazi Matias, avuga ko iki kigo cyita cyane ku mibereho y’abakozi bacyo mbere y’ibindi byose, ari byo bigishyira mu by’indashyikirwa bitanga serivisi z’umtekano.

Agira ati “Ikigo cyacu kiri professional (ni ikinyamwuga), hariho uburyo bw’imishahara uko yagenwe, rero bitandukanye n’ibyo mwumva by’ahandi. Twebwe turi Top sec! Twita ku buzima bwabo ku buryo umukozi wese ibyo akwiye kubona na bo barabibona, ntabwo ari ibintu biri aho bya rupigapiga”.

Ubwo yasozaga amahugurwa y’abakozi bashya ba Top Sec, SSP Mark K. Muvunyi, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’iperereza mu Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo n’ibigo byigenga bicunga umutekano (ISPSP), yavuze ko ibigo bitanga serivisi z’umutekano bitanga umusanzu ukomeye mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, na cyane ko uko ibikorwa remezo bitera imbere ari byinshi bitakorohera Polisi y’u Rwanda kubona abapolisi bacunga umutekano kuri buri nyubako n’ibindi bikorwa remezo.

SSP Mark K. Muvunyi, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n'iperereza mu Ishami rya Polisi y'Igihugu rishinzwe umutekano w'ibikorwaremezo n'ibigo byigenga bicunga umutekano (ISPSP)
SSP Mark K. Muvunyi, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’iperereza mu Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo n’ibigo byigenga bicunga umutekano (ISPSP)

Ati “Ibi bigo byaje kugaragara ko bifite umumaro ukomeye kuko Igihugu nticyari kubona abapolisi bahagije bo kurinda buri kigo”.

Abasoje aya mahugurwa bagize icyiciro cya gatanu kuva hashyirwaho itegeko No 16/2020 ryo ku itariki 07/09/2020, ryashyize ibi bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano mu nshingano za Polisi y’u Rwanda, ariko kikaba icyiciro cya 208 kuva Top Sec yabaho.

Muri rusange Top Sec igaragaza ko ubu ifite abakozi bose hamwe babarirwa hafi mu 4,000.

Abasore n'inkumi 95 nibo basoje amahugurwa
Abasore n’inkumi 95 nibo basoje amahugurwa
Mu gihe bamaze bahabwa amahugurwa bigiyemo byinshi
Mu gihe bamaze bahabwa amahugurwa bigiyemo byinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo umusecurity asindiye kukazi ukabona yataye ishingano ziwe bibazwa nde? Ese iyo agusagarariye bagenzi be babibona umurenga hehe?

Jado yanditse ku itariki ya: 6-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka