Polisi irasaba abakoresha umuhanda kwirinda ibikorwa byateza impanuka

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police) iraburira abatwara ibinyabiziga, abana n’ababyeyi, isaba ko habaho imyitwarire idasanzwe ijyanye no kwirinda impanuka mu gihe cy’ibiruhuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Réné Irere avuga ko mu gihe cy’ibiruhuko impanuka zibera mu muhanda zibasira cyane abantu bafite imyaka y’ubukure kuva kuri 1-20.

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa 07 Nyakanga 2023, SSP Irere yagize ati "Kuva mu kwa 7 kugera mu kwa 9 dusanga hari impanuka nyinshi zagiye zigaragaramo urubyiruko rwo muri kiriya kigero".

Avuga ko mu kwezi kwa Nyakanga abanyeshuri bakirimo kuza mu biruhuko ndetse no muri Nzeri ubwo baba bitegura gusubira ku ishuri, nta mpanuka nyinshi zigaragara ariko hagati mu kwezi kwa Kanama(ukwa munani) "impanuka zibibasira zikaba nyinshi".

SSP Irere avuga ko hagati mu biruhuko mu kwezi kwa Kanama abanyeshuri baba bakora ingendo harimo n’izitari ngombwa, ndetse akaba ari n’igihe abana ngo baba bakinira mu mihanda cyane cyane irimo umukungugu utuma abatwaye ibinyabiziga batareba imbere.

Umuvugizi wa ’Traffic Police’ akomeza aburira ababyeyi bafata abana bato bakabareresha abandi ko ari ukubashyira mu byago by’impanuka, ndetse akaburira n’urubyiruko rugenda rurangariye muri telefone rwashyize ’ecouteurs’ mu matwi ahantu hashobora kubera impanuka.

SSP Irere avuga ko ibiruhuko ari igihe cyo kwihugura no kwiga ibindi bintu bishya birimo n’amategeko yo mu muhanda, kugira ngo bazasubire ku ishuri bakiri bazima mu bwenge, mu mico no mu myifatire.

Umuyobozi w’Umuryango HPR urengera ubuzima, harimo no kwirinda impanuka zibera mu muhanda, Dr Innocent Nzeyimana avuga ko ku bufatanye na Polisi bagiye kunyuza ubutumwa ahantu hatandukanye, busobanurira abanyeshuri bari mu biruhuko uburyo bakwirinda impanuka zibera mu muhanda.

Dr Nzeyimana avuga ko urubyiruko rufite ibyago byinshi byo guhitanwa n’impanuka, bitewe n’uko ari rwo ahanini rutwara ibinyabiziga, hamwe na hamwe ku mihanda ngo nta byapa bisaba abashoferi kugabanya umuvuduko, ndetse no kuba mu modoka usanga nta ntebe zagenewe abana.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) rivuga ko mu bintu biteza impfu abana n’urubyiruko bafite imyaka y’ubukure kuva kuri 5-29, ku mwanya wa mbere haza impanuka zibera mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka